RFL
Kigali

Rwabuze gica hagati ya Social Mula na Possible! Indirimbo 'Marigarita' yasibwe ku mpande zombi, umva icyo babivugaho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/09/2020 10:04
0

Hashize iminsi mike umuhanzi ukizamuka muri muzika, (Twumvirimana Pascal) Possible avuga ko yakorewe akarengane akibwa indirimbo ye “Marigarita” yasohoye mu 2016, nyuma y’imyaka isaga ine izwi, Social Mula nawe agasohora indirimbo “Marigarita” yumvikanamo amagambo asa n’ay’indirimbo ya Possible yo mu bihe byahise.



Mu Itangazamakuru impande zombi zagiye zigaragaza ukuri guhari ku byabaye. Possible yemera ko igihangano ari icye kandi ko ari we wacyiyandikiye kigakorwa muri studio na Producer T-Brown mu mwaka wa 2016. Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye yanayishyize ku rukuta rwe rwa Youtube nk'uko byagaragaraga. Akomeza avuga ko yakorewe ibisa n’akarengane na Social Mula utaramuganirije.


Umuhanzi ukizamuka Possible arashinja Social Mula ubuhemu n'ubujura

Indirimbo aba bombi bapfa, yamaze gusibwa ku mpande zombi na Youtube mu gihe hategerejwe iperereza n’ukuri kuri nyir'indirimbo. Social Mula aganira na INYARWANDA, yashimangiye ko atakwiba igihangano cy’umuntu kuko afite ubwenge n’ubuhanga bwo guhimba nk’uko asanzwe abikora. 

Yemeza ko indirimbo “Marigarita” ari igihangano cye kuva mu mwaka wa 2015. Social Mula avuga ko ari we wiyandikiye iyi ndirimbo, ikorwa na T-Brown, gusa nyuma ngo bagiranye akabazo gato bituma batumvikana ibyatumye indirimbo “Marigarita” isa n'itinze gusuhoka.

IKIGANIRO na Social Mula wahisemo kumurika Album mu cyimbo cyo gukorera igitaramo ku ivuko - YouTube

Social Mula yamaganiye kure ubujura ashinjwa na Possible 

Nyuma y’igihe Social Mula yumvise iyi ndirimbo yita iye yarasohotse isohowe na Possible ariko hari ibyakuwemo. Avuga ko ibi yabyihoreye yanga kubahemukira akomeza umushinga we wo kuzasohora indirimbo kuko ari T.Brown na Possible bari bazi neza ko indirimbo ari iya Social Mula.

”Marigarita” ya Social Mula imaze iminsi mike igeze hanze, abantu batangiye kumva isa na "Marigarita" y’umuhanzi Possible ariko bitagenda kimwe mu mudiho ariko ukumva akantu k’amagambo n’imiririmbire yo kwiganana karimo no gukurikiranya amagambo. 

Nyuma yaho iyi ndirimbo ya Social Mula isibwe kuri Youtube, mu masaha macye n'indirimbo ya Possible nayo yahise ikurwa kuri Youtube.  Social Mula avuga ko kuba indirimbo ye yakuwe kuri Youtube, igisigaye ari urubanza no kureba ukuri kose, uzatsinda akagarura indirimbo ye kuri Youtube. Social Mura ati: 

Indirimbo yarasibwe ni byo, bakoze repoti kuko bayiyitiriye mu gihe njyewe ntigeze ngerageza kubibakorera mbere kuko nta nyungu byari kumarira. Kugeza ubu banze kumvikana nanjye ngo ibintu bive mu nzira, barabizi neza ko indirimbo ari iyanjye, kuba barafashe igihangano cyanjye bakagisubiramo ntibibaha ububasha bwo kucyiyitirira na gato, gusa twese ku mpande zombi indirimbo yasibwe turabikurikirana kandi ukuri kuzatsinda maze uri mu kuri akomeze igihangano cye.

Ku ruhande rw’umuhanzi ukizamuka, Possible, nyuma yo gusibirwa indirimbo ku rukuta rwe rwa Youtube, yabwiye InyaRwanda.com ko nawe ubu ataramenya umwanzuro yatangaza. Yagize ati: “Njyewe ubu sinzi uko bimeze ariko tuzamenya aho bihereye, gusa nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri ndamenya igisubizo kuko ndikubikurikirana ngo indirimbo yanjye “Marigarita” igarukeho kandi bizakunda”.

Gusa iyo witegereje impaka z'aba bahanzi bombi, twavuga ko ukuri kose kuzwi neza n'uwabakoreye indirimbo ari we T-Brown kuko ari we wakoze indirimbo ya Social Mula ndetse akanakora indirimbo ya Possible. Gusa T-Brown ntashaka kugira icyo atangaza kuri aya makuru y’iyi ndirimbo “Marigarita”, niba koko yarayikoreye Social Mula nyuma akayigurisha Possible.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA POSSIBLE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND