Ku munsi w’ejo, tariki ya 04 Nzeli ibinyamakuru mpuzamahanga byagarutse ku nkuru yavugaga ku mwanzuro Donald Trump yafashe wo gufatira ibihano Ethiopia. Iyi nkuru ijya ahagaragara, ibihano Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Ethiopia ntibyahise bitangazwa ariko magingo aya byamenyekanye.
Nk'uko twagiye tubigarukaho
mu nkuru zacu zabanje, Ethiopia na Misiri birarebana ay’ingwe hejuru y’urugomero
rw’amashanyarazi rwa Grand
Renaissance Ethiopia Dam. Kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga
ku bihano
Amerika yafatiye Ethiopia kuko itashatse gukomeza kubarizwa mu biganiro igihugu
cya Trump cyashatse kubahurizamo na Misiri. Nyuma yo kwikura muri aya
masezerano dore ko Ethiopia yashinjaga Amerika kubogamira ku ruhande rwa Misiri,
yatangiye no kuzuza amazi urugomero rwayo, ibiganiro mpuzamahanga kimwe n’ibyo
mu karere kuri iki kibazo bitararangira.
Mu bihano ubunyamabanga
bufite ububanyi n’amahanga mu nshingano zabwo muri Amerika, bwatangaje ubwoko
bw’ibihano iki gihugu cyafatiye Ethiopia.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Reuters bivuga yuko agera kuri
miriyoni $100 ariyo mfashanyo itazakomeza guhabwa Addis Ababa iturutse i Washington.
Aka kayabo kari
kuzakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo, kurwanya imirire mibe mu bana bato,
porogaramu yo kurwanya SIDA ndetse no kwita ku mpunzi. Aya mafaranga yari
kuzagenerwa ibikorwa by’umutekano ndetse na gahunda yo kurwanya inzara dore ko
rimwe na rimwe iki gihugu kiri mu ihembe ry’Afurika gishobora kuzagira
ihungabana mu musaruro w’ibiribwa kubera inzige.
TANGA IGITECYEREZO