RFL
Kigali

Musanze: Clarion Call Ministry basohoye amashusho y'indirimbo 'Mbega urukundo' banahishura imishinga bafite-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2020 7:29
0


Clarion Call Ministry itsinda ry'abaririmbyi bakorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru, bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo yitwa 'Mbega urukundo' igaruka ku rukundo Yesu Kristo yakunze abari mu Isi akamena amaraso ye ku musaraba.



Clarion Call Ministry iyoborwa ndetse igatozwa na Izabayo Olivier, imaze gukora indirimbo nyinshi, iri hanze nshya akaba ari 'Mbega urukundo' yasohokanye n'amashusho yayo, gusa aba baririmbyi bavuga ko mu minsi iri imbere n'izindi ndirimbo zizasohoka. Iyi korali yavutse mu 2016 itangijwe n'urubyiruko rw'Abadivantiste b'Umunsi wa karindwi. Kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 20. Babarizwa mu karere ka Musanze, gusa bakorera mu ntara zose z'u Rwadnda.

Gedeon Irakoze Umuvugizi wa Clarion Call Ministry mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo bashyize hanze, yagize ati "Indirimbo nshya dufite yitwa 'Mbega urukundo' ari nayo nyine twahereyeho dusohor,a ikaba irimo ubutumwa buhumuriza, ivuga iby'urukundo rwa Yesu waducunguye twari abo kurimbuka kandi nanone itubwira ko ntakure wagera utakwacyira imbabazi z'Imana ihora yiteguye kubabarira n'ubwo abantu babona ko byarangiye utahinduka".


Clarion Call Ministry mu mishinga bafite imbere harimo n'ibikorwa by'urukundo

Ku bijyanye n'ubutumwa bibandaho mu bihangano byabo, yavuze ko bitsa cyane ku rukundo rw'Imana na cyane ko ari ryo pfundo ry'ubutumwa bwiza. Banibanda cyane ku butumwa buburira abantu kuva mu byaha. Ati "Twibanda cyane ku rukundo rw'Imana nk'uko ari ryo pfundo ry'ubutumwa bwiza kandi nanone nk'uko izina ryacu ribivuga tuvuga no ku butumwa buburira abantu kwihana kuko ubwami bw'Imana buri hafi".

Clarion Call Ministry banagarutse kuri gahunda bafite mu minsi iri mbere, bati "Dufite gahunda yo kugenda dusohora indirimbo nyinshi, indirimbo ikajya isoka mu buryo  bw'amajwi n'amashusho ku bufatanye na Heritage studio inzu y'umuziki turi gukorana ubungubu. Dufite Kandi n'ibindi bikorwa by'urukundo turi guteganya byo gusura no gufasha abatishoboye uko Imana izagenda itubashisha".


Clarion Call Ministry bamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Mbega urukundo'

REBA HANO 'MBEGA URUKUNDO' INDIRIMBO NSHYA YA CLARION CALL MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND