RFL
Kigali

Konka amaraso y'umukene! Twaganiriye na Possible ushinja Social Mula kumwiba indirimbo! Youtube yahise isiba iya Social-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/09/2020 17:31
0

Hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati y’umuhanzi ufatwa nk’ukizamuka, Twumvirimana Pascal (Possible) na Mugwaneza Lambert (Social Mula) ufite izina rikomeye mu Rwanda aho Possible ashimangira ko yibwe indirimbo na Social Mula. Kuri ubu indirimbo ya Social Mula yamaze gusibwa ku rubuga rwa Youtube ashinjwa kwiba igihangano cy'undi.



Possible wamenyekanye mu ndirimbo 'Amasoni', yaganiriye na INYARWANDA.COM agaragaza ukuri kose kwerekana ko indirimbo ari iye ariko bamwe bakamushinja uburangare bukomeye ku gihangano cye. Avuga ko indirimbo ye yitwa “Marigarita” yayisohoye mu mwaka wa 2016, ikundwa na benshi dore ko yarebwe n’abantu basaga ibihumbi 3 kuri Youtube. Kwibwa indirimbo n'umuhanzi w'icyamamare, Possible abigeraranya nko 'konka amaraso y'umukene' nk'uko yabitangaje mu itangazamakuru.

Possible akora iyi ndirimbo yayikorewe n’umu-Producer –T-Brown mu 2016. Avuga ko yatunguwe no kumva Social Mula yateruye iyi ndirimbo akayiyitirira nk’indirimbo ye nshya aherutse gusohora, gusa ikaba yamaze gusibwa kuri Youtube. Ntiyiyumvisha ukuntu umuhanzi yasohora igihangano kimaze imyaka isaga 4 kiri hanze. Asanga Social Mula yari kubanza kumuvugisha bakabiganiraho mu gihe yaba yarayikunze aho kugira ngo ahombe amafaranga yayishoyemo.


Possible arashinja Social Mula kumwiba indirimbo ye imaze imyaa 4

Mu magambo yuje ikiniga hari byinshi Possible asaba Social Mula n'ubwo nawe yemera uburangare yagize ku gihangano cye bityo ko n'undi wese yari kucyimutwara akacyiyitirira bigakunda. Amagambo ari mu ndirimbo “Marigarita” ya Possible arasa n'ay’umuhanzi Social Mula yakoresheje, ibitandukanye wumvamo, indirimbo ya Possible igenda buhoro ariko iya Social Mula irihuta, gusa umudiho urahura.

Nyuma y'ubusesenguzi bw'urubuga rwa Youtube bwemeje ko indirimbo Marigarita ya Social Mula isibwa ku rukuta rwa Youtube mu gihe yari imaze hafi icyumeru iriho. Ntibyadukundiye kuvugana na Social Mula ngo twumve icyo avuga kuri ubu bujura ashinjwa, gusa turakomeza kumva icyo abitangazaho.


Possible arashinja Social Mula ubuhemu n'ubujura

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA POSSIBLE N'UKO ASHINJA SOCIAL MULA UBUHEMU N’UBUSAMBO

">

KANDA HANO WUMVE 'MARIGARITA' YA POSSIBLE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND