RFL
Kigali

Kwambara imbaraga zidasanzwe kandi zihindura dukura mu gusenga - Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2020 7:53
1


Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva, uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka (Ibyakozwe 16:25-26).



Gukora kw’Imana kuri muri twe kandi imirimo yayo ihora iteka yerekanirwa mu bantu bayo, abayizeye yiteguye kunyuza kugira neza mu maso yabo, ndetse n’abatayizera babishatse bakwizezwa n’imirimo ndetse n' ibitangaza byayo badasiba kubona no kumva, ni Imana itajya ihinduka, ni Imana yahozeho, iriho kandi izahoraho, izina ryayo ni Uwiteka.

Mu ijambo ry’Imana twasomye, ngo ubwo Pawulo na Sila birukanaga Dayimoni mu muja wajyaga aragura akungukira ba Shebuja, (Ibyak 16:  18-24) byatumye bakubitwa cyane , barabohwa ndetse barafungwa niho rero ngo n’ubwo bababazwaga cyane, bibutse ko Hejuru ya byose hari Imana isumba byose, bibutse ko baziritswe bazira ubutumwa bwiza, bumva bongerewe Imbaraga batera hejuru bararirimba, maze gusenga kwabo Guhindura ibintu kurema amateka mashya atari yakabayeho, burya n'ubwo nawe ubabazwa ariko ntagikwiye kuguca intege zo gusenga, kwinginga  kwawe Imana irakumva.

Burya iyo usenga utaryarya mu mutima wawe, isengesho rigera ku mana, ibintu byinshi byari byarananiranye bigashoboka, hari ibintu byinshi Satani aba yarashyizeho urugi n’abantu bakabifata nk’ibidashoboka watindana n’Imana inzugi zigafunguka, kwegera Imana mugatindana bituma uwaneshwaga ku rugamba rw’umwuka yambara imbaraga nshya, Aleluya.

Gutindana n’Imana bivuguruza imigambi mibisha y’abanzi bawe, dutindana n’Imana mu gihe cyose dusenga Imana, iyo dusoma ijambo ry’Imana, mu gihe turirimba indirimbo zikora ku marangamutiya yacu zitwibutsa ubuhangange bw'Imana no mu bundi buryo bwinshi uko umwuka wera atuyobora... nibwo tuhakura imbaraga zitandukanye n'iz'umubiri tukagera mu bundi buzima bukingurira Imana, ikaza igakorera muri twe imirimo n'ibitangaza.

Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto ati : N’ubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu, ntiturwana mu buryo bw’abantu kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo (1Kor 10 :3-5).”

Ndagirango mbakumbuze cyangwa mbakundishe Gusenga, mu mbaraga zawe, Ugerageze wongeremo umwete wegere Imana, uko utindana nayo Uhakura ubundi bwiza, ugenda usa nayo , ugenda uhabwa izindi mbaraga, ugenda umenerwa andi mabanga yo mu bwami bwo mu ijuru, abagiye bakunda gusenga bose  Bibiliya ivuga bagiye babona kugira neza kw’Imana, i Shilo Hana yarasenze Imana imuzibura inda ( 1 Samuel 1:6-20), wa mugore wari imugongo (wavaga) abimaranye imyaka cumi n’ibiri (Luka 8:43) ntiyigeze asakuza ariko umutima we wavuze byinshi ku mana maze akora kuri Yesu gusa arakira… Hari benshi batananditse muri Bibiliya ariko tuzi ubuhamya bwabo, nawe Imana yiteguye kukwambika imbaraga zidasanzwe kandi zihindura.

Ngwino uko imbaraga zawe zingana ukore kuri Yesu, uzamenagura imbaraga mbi zihagurukiye kukurwanya no kurwanya itorero kandi ntabwo uzahindurwa n’ibihe uzahorana imbaraga z’Umwuka Wera, ikigeretse ho ntacyo uzaburana Imana yacu.

Yesu abahe umugisha, yari Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze Faraja cyuzuzo4 months ago
    Imana iguhe umugisha,igukomeze ugumemo ibicaniro bya benshi byarazimye nongeye gufashwa no gukumbara ibihe byiza byo gusenga.Imirimo y'abera izibukwa.Amen





Inyarwanda BACKGROUND