RFL
Kigali

Umwaka urashize Nsanzamahoro Denis wamamaye nka 'Rwasa’ muri filime yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2020 10:01
0

Tariki 05 Nzeri 2019 ni bwo Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nyarwanda nka ‘Rwasa’ yitabye Imana. Ni inkuru yashenguye inshuti, ze abavandimwe be, abayobozi, abamumenye mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi.



Ni itariki itazibagirana; kuko Imana yisubije umuntu w'ingenzi muri cinema nyarwanda, wabereye ikitegererezo benshi mu ruganda rwa Cinema yari amazemo igihe kinini agaragaza ubuhanga budasanzwe mu bandi bakinnyi. 

‘Rwasa’ yitabye Imana ku wa 05 Nzeri 2019 aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK azize indwara ya diabetes yari amaranye igihe. Ku wa 08 Nzeri 2019 yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’umuryango, n'intimba nyinshi bamuvuga ibigwi.

Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu rugo aho yari atuye ku Kicukiro ahari hateraniye abo mu muryango we n'inshuti bahujwe n'imirimo itandukanye yagiye akora haba mu itangazamakuru, sinema n’ubundi bushabitsi.

Rwasa yari umwe mu bantu bamaze igihe kinini mu myidagaduro yo mu Rwanda. Yacuranze mu tubyiniro dutandukanye tw’i Kigali na Kampala, akora kuri Radio Flash FM ndetse anaba umushyushyarugamba mu bitaramo byategurwaga n’uruganda rwa Bralirwa.

Uretse kuba icyamamare kubera impano ze, Nsanzamahoro yari umuntu ufite inshuti nyinshi haba mu banyamuziki, abakinnyi ba filime n’abandi bantu bataba mu Isi y’imyidagaduro.

Ku wa 07 Nzeri 2019, Alexi Muyoboke yabwiye INYARWANDA ko mu buzima bwa buri munsi bwa Denis yaharaniraga kudatakaza inshuti kuko ngo kubona inshuti biragoye. Yibuka ko ubwo yari agiye gutandukana n’umuhanzi Tom Close, Denis yakoze uko ashoboye kugira ngo abunge ariko biranga.

Ati “Denis ni umuntu waharaniraga kunga abantu. Itandukana ryanjye na Tom Close ni umuntu byateye kubanza kubyanga atabyumva. Akaza ku ruhande rwanjye akambwira akajya kwa Tom Close akamubwira agahamagara David Bayingana akamubaza ati ‘twakora iki?.”

Yungamo ati "Yumvaga icyadutandukanya yacyunga kikavaho akarema ikindi kintu gituma tugumana.” Avuga ko Denis atamufashije mu bijyanye n’amafaranga gusa ahubwo ngo yanamufashishije mu bijyanye n’ibitekerezo.

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, ku wa 08 Nzeri 2019, David Bayingana [Umunyamakuru wa B&B FM (Umwezi) wavuze mu izina ry’abanyamakuru bakoranye na nyakwigendera yavuze ko mu minsi ye ya nyuma yamusabye kumushakira filime nyinshi n’indirimbo kugira ngo bimumare irungu mu burwayi bwe.

Bayingana yavuze ko ‘Nsanzamahoro yabaye umwarimu wa benshi atarize uburezi, aba umujyanama wa benshi ntaho yabyize, yakinnye filime ariko ntiyigeze akina mu buzima bw’abantu, sinzi niba yari afite miliyari kuri konti ariko yari ayifite mu nshuti ze’.

Nsazamahoro Denis yitabye Imana afite imyaka 43, yari atararushinga ariko yasize abana. Mu mirimo yakoze harimo gushushanya, kuvanga imiziki [DJ], kuyobora ibirori, aba umunyamakuru, akina anakora filime.

Yakinnye muri filime zirimo “Rwasa” yamwitiriwe, “Ay’Urukundo”, “100 Days”, “Some Times in April”, “Sakabaka” n'izindi. Muri Kamena yakinnye muri filime ishingiye ku gitabo ‘Petit Pays’ cya Gaël Faye.

Denis yari umuntu ugira Ubuntu akaba umufana ukomeye w’ikipe ya Chelsea. Yari umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bamaze kwigaragaza ku isoko rya Cinema.

Umwaka urashize Nsanzamahoro Denis wamamaye nka 'Rwasa' yitabye Imana

Nsanzamahoro Denis 'Rwasa' yashyinguwe ku wa 08 Nzeri 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND