RFL
Kigali

Abandi batatu muri Paris Saint Germain basanzwemo Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2020 14:23
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa bwatangaje ko nyuma y’abakinnyi batatu barimo na Neymar byatangajwe ko basanzwemo Coronavirus mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuri ubu hagaragaye abandi bakinnyi batatu nabo banduye iki cyorezo nyuma yo kuva mu biruhuko barimo.



Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ikipe ya paris Saint Germain yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gupimwa Coronavirus nyuma yo kuva mu biruhuko, ku ikubitiro batatu barimo Neymar, Angel Di Maria na Leandro Paredes basanze barayanduye.

Nyuma y’ibindi bipimo byafashwe, Kuri uyu wa Kane tariki 03 Nzeri 2020, Paris Saint Germain yongeye gutangaza ko hari abandi abakinnyi batatu banduye ariko ntibatangaza amazina yabo. Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo byatangaje ko amakuru bamenye ari uko abakinnyi banduye ari Marquinhos, Icardi n’umunyezamu Keylor Navas.

Aba bakinnyi bose bagiye bagaragaraho Coronavirus, ni abakoreye ibiruhuko byabo ku mucanga wa Ibiza muri Brazil, ahakunze gusohokera ibyamamare mu mupira w’amaguru mu gihe cy’ibiruhuko.

Paris Saint Germain yari ifite umukino mu mpera z’icyumweru gitaha muri shampiyona y’u Bufaransa izahuramo na Lens ari nawo wa mbere izaba ikinnye nyuma ya Champions League, ukaba ushobora gusubikwa mu gihe andi makipe yo azaba akina umukino w’umunsi wa gatatu.

Nyuma yo gutsindirwa kumukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Bayern Munich 1-0, abakinnyi ba PSG bahawe akaruhuko gato, gusa bakaba bakavuyemo benshi muri bo baranduye Coronavirus, bishobora no gutuma indi mikino bari bafite mu minsi iri imbere isubikwa.

Icardi na Marquinhos mu basanzwemo Coronavirus

Navas yasanzwemo Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND