RFL
Kigali

Sinteganya gusezera vuba mu ikipe y’igihugu, abanshinja gusaza barebe ibikorwa nkora mu kibuga – Ndayishimiye Eric Bakame

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2020 12:33
0


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya AS Kigali, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, yatangaje ko adateganya gusezera vuba mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ kuko agifite byinshi byo gutanga, yongera gutunga agatoki abavuga ko ashaje, akwiye kuva mu kibuga, abasaba kujya bita ku bikorwa akora mu kibuga n’umusaruro atanga.



Nyuma y'uko Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ atangaje ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batekereje ko abakinnyi bari mu kigero kimwe na Migi bazamukiye muri generation imwe barimo na Bakame nabo bashobora gusezera mu ikipe y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Bakame yatangaje ko nta gahunda yo gusezera mu ikipe y’igihugu afite kuko agifite byinshi byo gutanga. Yagize ati "Ndacyafite igihe kirekire cyo gukinira ikipe y’igihugu, ibyo gusezera simbiteganya vuba".

"Burya buri muntu agira gahunda ye, ntabwo wabona umuntu asezeye, nawe ngo uhite usezera kubera ko aba afite impamvu abikoze, kandi nkuko mubizi abanyezamu nibo bava mu kibuga nyuma y’abandi bose, ndahari kandi nditeguye igihe umutoza azabona hari icyo nafasha ikipe y’igihugu akampamagara nzitaba".

Bakame kandi yongeye kwikoma abamushinja ubusaza ko akwiye kurekera abakiri bato, ababwira kujya bareba ibyo akora mu kibuga n’umusaruro we aho kwita kuby’imyaka bataba bafitiye gihamya.

Yagize ati" Maze igihe numva abantu batandukanye bavuga ngo ‘Bakame arashaje nave mu kibuga aharire abakiri bato’! Ntabwo ari byiza kubera ko bakwiye kujya bita ku musaruro ntanga mu kibuga n’ibikorwa nkora aho kwita ku myaka bataba banafitiye gihamya".

Bakame yavuze ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batandukanye cyane nabo muri aka karere kubera ko badafata ibintu kimwe, aboneraho gutanga urugero kuri Meddie Kagere.

Yagize ati" Mu Rwanda iyo babonye umukinnyi mu kibuga igihe kirekire bamwita umusaza, urugero rwa hafi Kagere ntiyavuye mu Rwanda bamwita umusaza? Ntiyageze muri Kenya akaba Umwami! Ubundi ahandi nko muri Kenya nakinnye, ntabwo iyo udafite ubunararibonye mu kibuga bw’imyaka myinshi, bakwemerera kuba wakandagira mu kibuga, ukiri muto ntukina, ariko mu Rwanda bavuga ngo abana, abana, bakubona umaze igihe ukina ngo urashaje va mu kibuga".

Bakame avuga ko umusaruro utanga ariwo wakabaye ugenderwaho ufata umwanzuro wo kuva mu kibuga cyangwa gukomeza gukina. Uyu munyezamu kandi watwaranye na Atraco FC igikombe cya CECAFA Kagame Cup, atangaza ko AS Kigali bafite uyu mwaka izagera kure mu mikino nyafurika ndetse n’iy'imbere mu gihugu kuko baguze abakinnyi beza bari bakenewe.

Bakame avuga ko agifite igihe kirekire cyo gukinira ikipe y'igihugu

Bakame yakoreye amateka akomeye muri Rayon Sports yabereye kapiteni





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND