RFL
Kigali

Texas: Umugore yahiye kubera gukoresha 'Hand sanitizer' agahita acana buji

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:4/09/2020 12:42
0


Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umugore uba mu mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatwitswe na buji ubwo yayicanaga ari bwo akimara gukoresha 'Hand sanitizer'.



Mu byo yatangarije KHOU-TV, Kate Wise (uwatwitswe na buji) yavuze ko ahantu hose yabaga ari yahoraga akaraba Hand sanitizer, ari nabwo yacanaga buji intoki ze zigahita zifatwa n’umuriro nyuma y’amasegonda macye umubiri wose wahise nawo ufatwa n’umuriro. Ati "Si ibyo gusa kuko n’icupa rya hand sanitizer ryari hafi yanjye ryahise riturika ubwo naryo ryafatwaga n’umuriro".

Polisi yatangaje ko Wise yashoboye gukuramo imyenda ubwo yashyaga ndetse abasha no gusohora mu nzu umwana we w’umukobwa ufite ubumuga hamwe n’amatungo ye. Ubwo yakoraga ibi abandi bana be babiri birukanse bajya mu baturanyi gusaba ubufasha. Ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 3 Nzeri polisi yavuze ko Wise arimo koroherwa aho arimo gukurikiranwa mu bitaro byita ku ndembe.

Ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro mu gace kitwa Round Rock naryo rikomeje gukora iperereza. Abahanga mu by’ubuzima baraburira abantu ko hand sanitizer inyinshi dusangamo alcohol yateza inkongi y’umuriro kandi ubusanzwe ku macupa ya hand sanitizer biba byanditseho ko umuntu agomba gushyira iryo cupa kure y’umuriro.

Nk'uko byatangajwe na Jennifer L.Rose, umuyobozi w’inama nyunguranabitekerezo mu kigo gishinzwe umutekano n’ubuzima bwa Virginia muri Minisiteri ishinzwe inganda n’imirimo, aburira abakoresha hand sanitizer kujya babanza bakareka uyu muti ukumuka ku ntoki zabo mbere yo kwegera ahaba hari umuriro.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND