RFL
Kigali

Atletism: Mo Farah ushaka guca agahigo ka Gebrselassie arabigeraho?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2020 11:31
0

Mohamed Farah uzwi nka 'Mo Farah' ufite imidari ine ya olempike, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2020, aragaruka mu marushanwa afite intego yo guca agahigo ku Isi mu irushanwa rya Diamond League riri kubera mu Bubiligi.



Farah, umwongereza wavukiye i Mogadishu muri Somalia arashaka guca umuhigo wo kwiruka 21.285Km mu gihe cy'isaha imwe gusa, umuhigo washyizweho na Haile Gebreselassie mu 2007. Farah yagize ati: "Nizeye ko nshobora kubikora. Ndashaka guca umuhigo w'isi".

Ku myaka 37, Farah aheruka gusiganwa mu kwezi kwa cumi umwaka ushize muri Chicago Marathon, ku giti cye nta muhigo w'isi araca. Iri siganwa ridakunze kuba, aho abarushanwa bagerageza uko bashoboye ngo biruke ahantu harehare mu minota 60, riraba nta bafana bahari kubera amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Farah wasize abandi ku Isi inshuro esheshatu mu kwiruka 5,000 na 10,000m yagize ati: "Uyu muhigo umazeho igihe kinini, washyizweho n'umuntu wakoze byinshi mu gusiganwa ku maguru". Yongeyeho ati: "Turaza guha abantu ibirori i Brussels".

Umunya- Ethiopia wamamaye mu kwiruka Haile Gebrselassie, yatangaje ko yizeye ko Farah aza kuba umuntu wa 12 uciye uyu muhigo waciwe bwa mbere n'umwongereza Alfred Shrubb mu 1904. Yagize ati: "Ntabwo ari umuhigo ukomeye. Ntekereza ko Farah awushaka kandi awugeraho".

Farah afite intego yo guca agahigo bwa mbere muri iri rushanwa

Gebrselassie wamamaye mu kwiruka yemeza ko Farah ashobora guca agahigo muri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND