RFL
Kigali

Ibitangaza 8 byabera mu kibuga igihe Cristiano yakinana na Messi mu ikipe imwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/09/2020 6:49
0


Kuri iyi isi nta muntu n'umwe wakwiyumvisha ko hari igihe Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora kuzakina mu ikipe imwe, aba baranze imyaka igera kuri 12 iheruka ari bamwe mu bakinnyi bayoboye umupira w'amaguru ku isi.



Ubuzima rero bw'ibi birangirire aho butereye bwo, ni uko batanavutse mu gihugu kimwe wenda ngo tujye tubabona basangira urwambariro mu ikipe y'igihugu. Reka turebere hamwe ibitangaza byabera mu kibuga igihe aba bakinnyi baramuka bakinanye mu ikipe imwe, ariko tukaba tugiye kwifashisha ikipe ya Juventus kuko Messi yamaze gutangaza ko adashaka gukina muri Barcelona.


1. Juventus yaba ikirombe cya zahabu;

Mu gihe Messi yasanga Ronaldo muri Juventus mu kibuga hajya haba harimo Ibihembo by'umukinnyi witwaye neza ku isi bigera kuri 11 ndetse n'ibihembo bigera ku 10 by' umukinnyi watsinze ibitego byinshi iburayi.

 

2.Juventus yabona abafana batagira ingano:

Mu gihe Ronaldo na Messi baba bakinira ikipe imwe, nta mufana ku isi wajya apfa gucikwa umukino wa Juventus kuko hafi y'abafana bose ku isi baba bafite umukinnyi bafana hagati ya Messi na Ronaldo.

 

3. Igiteranyo cy'ibitego kidasanzwe:

Mu gihe  Messi na Ronaldo bakina mu ikipe imwe mu gihe aba bakinnyi bose babanza mu kibuga, twajya tubona abakinnyi 11 ba Juventus harimo abakinnyi 2 bafite ibitego birenga 1200 mu buzima bwabo.

 

4.Kwishakamo urukundo:

Mu gihe Messi na Ronaldo baba bakina mu ikipe imwe, bakwishakamo urukundo rutabayeho mu gihe gishize hagati yabo kugira ngo baganze ubufatanye bwa Neymar na Mbappe, ndetse n'abandi bakinnyi baba bagezweho ku isi.


Messi na Ronaldo umubano waba mwiza kurusha

5. Kureshya abakinnyi byakoroha.

Mu gihe Messi na Ronaldo baba bakina mu ikipe imwe, byakorohera Juventus kuba yabona abandi bakinnyi, babumvisha ko bagiye kubaka ikipe ikomeye barimo Mbappe, Lewandowski, Kevin De Bruyne n'abandi.

 

6. Kwegukana ibikombe byose biteganywa muri ruhago:

Mu gihe Messi na Ronaldo bakinana mu ikipe imwe buri mwaka w'imikino hajya haba hitezwe ko ibikombe byose bikinirwa, Juventus izabyegukana.

 

7. Kwihorera kudasanzwe :

Yaba ari amahirwe adasanzwe kuri Juventus ngo yihorere ku makipe amaze igihe ayitsinda kuko nk'imikino ibiri ya nyuma ya Champions League iheruka gutsindwa harimo, uwa 2015 batsinzwe na Barcelona yaririmo Messi ndetse n'umukino wa nyuma bahuyemo na Real Madrid 2018.

 

8. Akazi gakomeye kuri Pirlo:

Amateka adasanzwe yaba akozwe na Pirlo kuko ni we mutoza wa mbere waba atoje aba bakinnyi bari mu ikipe imwe. Gusa, na we twakwibaza ku kazi yaba afite mu gihe yahitamo gusimbuza umukinnyi umwe agasigamo. Perlo aho yajya aba ari hose yajya avuga ko ari we mutoza wasabye Messi na Ronaldo guceceka bakamutega amatwi akababwira uko umukino bari buwitsinde.


Ronaldo ati  haguruka twigendere

Ngayo nguko bimwe mu byabera mu kibuga igihe Messi na Ronaldo bakina mu ikipe imwe ariko tukaba twifashishije urugero rwa Juventus.

Ese wowe mufana wasomaga iyi nkuru, uramutse ufana Real Madrid wakwemera guhoberana n'umufana wa Barcelona kubera igitego gitsinzwe na Messi waba akinira Juventus?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND