Abafana ba Manchester United bari mubice bitandukanye by'isi, bakomeje gutungurwa b'imigurire y'iyi kipe kuko bakunze gutaka umwataka ariko ugasanga ntibamubonye ahubwo bakabona abandi bakinnyi.
Umwaka
w'imikino 2019-2020 Manchester United yarangije ku mwanya wa gatatu ariko
abakunzi bayo bakavuga ko icyo ikipe ibura, ari myugariro wo gufatanya na
Maguire ndetse n'umwataka ukomeye abenshi bakunze kwita nimero 9.
Mu bakinnyi bakina kumwe umwe mu kibuga hagati, Can de Beek asanze harimo Paul Pogba Bruno Fernandes, Jesse Lingard, Fred, Nemanja Matic, Juan Mata, Scott Mc Tominay, ndetse na Andreas Pereira. Abakinnyi bagera ku icyenda bazaba bari muri Manchester United bahanganiye imyanya igera kuri itatu mu kibuga.
Bruno Fernandes akimara kugurwa yahise yisanga mu ikipe
Ese
Ole Gunnar Solskaer azakoresha gute aba bakinnyi?
Nyuma
yaho Bruno Fernandes agereye muri iyi kipe yagaragaje impinduka zikomeye,
byagaragaye ko mubakinnyi badashidikanywaho na we arimo.
Mu
Gihe rero Van de Beek na we yinjiriye muri Manchester United agomba guhanganira
umwanyandetse no gushakirwa uburyo, n'umwanya wo gukina.
Katurebe
abakinnyi bakabaye ba banza mu kibuga n'umwanya bakinaho.
Mu
izamu: Devid de Gea
Mu
bwugarizi: Luke Shaw, Victor Lindelof, Harry Maguire ndetse na Aaron
Wan-Bissaka.
Ubu buryo bw'imikinire bwaba ari 4-1-2-1-2 byatuma abakinnyi bose bisangamo bitewe n'ikipe bakina nayo.
TANGA IGITECYEREZO