RFL
Kigali

Nyuma yo kugura Van de Beek Manchester United izajya ihagarara mu kibuga gute?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/09/2020 10:25
0


Abafana ba Manchester United bari mubice bitandukanye by'isi, bakomeje gutungurwa b'imigurire y'iyi kipe kuko bakunze gutaka umwataka ariko ugasanga ntibamubonye ahubwo bakabona abandi bakinnyi.



Umwaka w'imikino 2019-2020 Manchester United yarangije ku mwanya wa gatatu ariko abakunzi bayo bakavuga ko icyo ikipe ibura, ari myugariro wo gufatanya na Maguire ndetse n'umwataka ukomeye abenshi bakunze kwita nimero 9.

Mu bakinnyi bakina kumwe umwe mu kibuga hagati, Can de Beek asanze harimo Paul Pogba Bruno Fernandes, Jesse Lingard, Fred,  Nemanja Matic, Juan Mata, Scott Mc Tominay, ndetse na Andreas Pereira. Abakinnyi bagera ku icyenda bazaba bari muri Manchester United bahanganiye imyanya igera kuri itatu mu kibuga.

 

Bruno Fernandes akimara kugurwa yahise yisanga mu ikipe


Ese Ole Gunnar Solskaer azakoresha gute aba bakinnyi?

Nyuma yaho Bruno Fernandes agereye muri iyi kipe yagaragaje impinduka zikomeye, byagaragaye ko mubakinnyi badashidikanywaho na we arimo.

Mu Gihe rero Van de Beek na we yinjiriye muri Manchester United agomba guhanganira umwanyandetse no gushakirwa uburyo, n'umwanya wo gukina.

 

Katurebe abakinnyi bakabaye ba banza mu kibuga n'umwanya bakinaho.

Mu izamu: Devid de Gea

Mu bwugarizi: Luke Shaw, Victor Lindelof, Harry Maguire ndetse na Aaron Wan-Bissaka.

 Imbere yabo gato hagakina, Matic imbere ye hagakina Pogba na Van de Beek ibere yabo bakahakinisha, Bruno Fernandes, bakatakisha Anthony Martial, na Marcus Rashford.


Ubu buryo bw'imikinire bwaba ari 4-1-2-1-2 byatuma abakinnyi bose bisangamo bitewe n'ikipe bakina nayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND