Ibyishimo akenshi biherekezwa n’inseko cyangwa kumwenyura. Ni byinshi bishimisha abantu batandukanye cyane cyane mu myidagaduro. Mu gisata cy’imyidagaduro habamo urwenya rumaze gutera imbere aho ubu babikora nk’akazi kandi kabatunze. Muri iyi nkuru twabateguriye abanyarwenya 10 bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu gukora ibishimisha bikanasetsa abantu bisaba impano
akenshi ivukanwa. Nta mashuri menshi uzabona yigisha gusetsa (Comedy) kuko hari nk’umuntu
usetsa abantu kubera uko agenda, agaragara, avuga, yambara n'uko atwara isura
ye iyo ari gusetsa abantu.
Mu Rwanda kugeza ubu abenshi bamaze kumva ko Comedy
ari ikintu gikomeye baboneramo ibyishimo. Ibi bikagaragarira ku bwitabire bwo hejuru mu bitaramo by'urwenya. Muri iyi nkuru
turagaruka ku banyarwenya 10 bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda.
1.Nkusi Arthur
Nkusi
Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda wujuje imyaka 30 y’amavuko, magingo aya akaba afatwa nk’umuntu wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda mu gutera urwenya. Abitabiriye ibirori yatumiwemo baraseka, bamwe bagasuka amarira kubera
ibyishimo. Ni umunyarwenya ubivanga n’akazi k’itangazamakuru. Ni we washinze komyanyi yitwa Arthur Nation itegura ibitaramo bikomeye bishingiye ku rwenya,
akaba ari nawe muyobozi wayo. Afite abantu basaga ibihumbi 375 bamukurikira ku rubuga
rwa Instagram.
2. Kibonge Clapton
Umukinnyi
wa Filime akaba n’umunyarwenya ukomeye, Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge
Clapton, azwi muri filime z’uruhererekana zirimo; Seburikoko n'Umuturanyi iri
gukundwa na benshi muri iyi minsi. Uyu mugabo uyoboye itsinda ry’abanyarwenya 'Day
Makers' akundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Yitabira ibirori bitandukanye
byo gususurutsa imbaga nyamwinshi mu rwenya. Akurikirwa n’abasaga ibihumbi 252
kuri Instagram.
3. Japhet na Etienne (Bigomba Guhinduka)
Ijambo 'Bigomba guhinduka' rimaze gusakara mu bantu kubera ko rikora ku mitima ya benshi, kandi yi nteruro yazanwe n’abanyarwenya 2 ari bo; Mpazimaka Japhet na Etienne Iryamukuru aho baba bagaragaza ibintu bikwiriye guhinduka bigakorwa mu buryo bwiza bwarushaho kwishimirwa cyane. Iyo uvuze “Bigomba guhinduka” ikiza mu mitwe ya benshi ni aba banyarwenya.
Bamaze kwigarurira
imitima ya benshi mu rwenya aho baba baninura ibitagenda neza muri rubanda bakabicisha
mu rwenya. Biragoye kwiyumanganya aho aba basore b’abanyarwenya bari. Barakunzwe
ku mbuga nkoranyambaga mu gihe nyamara bamaze igihe gito mu mwauga wo gusetsa abantu. Japhet akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 66 kuri Instagram naho Etienne akagira abasaga ibihumbi 80.
4.Gratien Niyitegeka (Papa sava)
Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, abandi bakamwita Papa Sava, ni umwe mu bakinnyi ba filimi, akaba n’Umunyarwenya usetsa
mu dukino twe dutandukanye. Abareba Filime ya Papa Sava cyangwa Seburikoko,
bagenda bakururwa n’uyu mugabo kubera uburyo abasetsamo akabarwaza imbavu. Akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga cyane dore ko magingo aya afite
abamukurikira basaga ibihumbi 117 ku rukuta rwe rwa Instagram.
5. Joshua
Joshua ni Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda,
iyo akina yibanda cyane ku byamamare, niho inkuru ze zisetsa zishingira. Akenshi usanga akurikirwa n’ibyamamare biba bishaka kumenya amagambo
yabavuzeho. Kuri Instagram akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 42.
6. Bishop Gafaranga
Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, nawe ari kwigarurira imitima ya
benshi mu gutera urwenya. Akunda gukina urwenya yibanda ku idini aho aba yigize
umuvugabutumwa. Akundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ubu akurikirwa n’abantu
bagera ku bihumbi 51 ku rukuta rwe rwa Instagram.
7. Ndimbati
Umunyarwenya
akaba n'umukinnyi wa Filimi mu Rwanda, Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati amaze
kwigarurira imitima ya benshi mu rwenya. Asetsa abantu batandukanye bakurikira filime aba agaragaramo cyane cyane muri
Papa Sava. Akundwa na benshi dore ko no ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu
basaga ibihumbi 95.
8. Nyaxo
Iyo uvuze Nyaxo, abenshi bumva urwenya ruca kuri Youtube, Nyaxo Comedy. Abareba Filime z’urwenya uyu musore akinamo baraseka bagatembagara
kubera uburyo uwitwa aba yitwara n’amagambo aba avuga asekeje.
9. Patrick
Uyu ni umwe mu banyarwenya basetsa abandi kandi we bikagorana
guseka. Abara inkuru zisekeje kandi we ntaseke. Abagiye bitabira ibitaramo bya 'Bigomba guhinduka' bagiye bahura
kenshi n’uyu musore usetsa mu buryo bukomeyeimbavu bamwe zikabarya kubera guseka cyane.
10. Babou
Babou ni umunyarwenya nawe wigarurira abantu iyo
yitabiriye ibirori bitandukanye, abenshi bakunda amagambo ye n’uburyo avuga.
Muri iyi nkuru aba Banyarwenya 10 usanga aribo baza mu
mitwe ya benshi bakunda urwenya, gusa hari n’abandi benshi cyane bakunzwe mu
Rwanda kandi bashoboye ariko aba baza mu majwi y’abantu kenshi. Uru rutonde twarukoze tugendeye ku banyarwenya bafite izina rikomeye muri comedy, bamaze kugaragara mu bitaramo binyuranye ndetse n'uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITECYEREZO