RFL
Kigali

Urutonde rw’abanyarwenya 10 bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/09/2020 15:38
0


Ibyishimo akenshi biherekezwa n’inseko cyangwa kumwenyura. Ni byinshi bishimisha abantu batandukanye cyane cyane mu myidagaduro. Mu gisata cy’imyidagaduro habamo urwenya rumaze gutera imbere aho ubu babikora nk’akazi kandi kabatunze. Muri iyi nkuru twabateguriye abanyarwenya 10 bakunzwe cyane mu Rwanda.



Mu gukora ibishimisha bikanasetsa abantu bisaba impano akenshi ivukanwa. Nta mashuri menshi uzabona yigisha gusetsa (Comedy) kuko hari nk’umuntu usetsa abantu kubera uko agenda, agaragara, avuga, yambara n'uko atwara isura ye iyo ari gusetsa abantu.

Mu Rwanda kugeza ubu abenshi bamaze kumva ko Comedy ari ikintu gikomeye baboneramo ibyishimo. Ibi bikagaragarira ku bwitabire bwo hejuru mu bitaramo by'urwenya. Muri iyi nkuru turagaruka ku banyarwenya 10 bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda.

1.Nkusi Arthur

Arthur Nkusi | The New Times | Rwanda

Nkusi Arthur ni umunyarwenya w’umunyarwanda wujuje imyaka 30 y’amavuko, magingo aya akaba afatwa nk’umuntu wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda mu gutera urwenya. Abitabiriye ibirori yatumiwemo baraseka, bamwe bagasuka amarira kubera ibyishimo. Ni umunyarwenya ubivanga n’akazi k’itangazamakuru. Ni we washinze komyanyi yitwa Arthur Nation itegura ibitaramo bikomeye bishingiye ku rwenya, akaba ari nawe muyobozi wayo. Afite abantu basaga ibihumbi 375 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

2. Kibonge Clapton

Kurera umwana, gusasa no gukora amasuku- Imirimo ya Clapton mu bihe bya  Coronavirus - IGIHE.com

Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya ukomeye, Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge Clapton, azwi muri filime z’uruhererekana zirimo; Seburikoko n'Umuturanyi iri gukundwa na benshi muri iyi minsi. Uyu mugabo uyoboye itsinda ry’abanyarwenya 'Day Makers' akundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Yitabira ibirori bitandukanye byo gususurutsa imbaga nyamwinshi mu rwenya. Akurikirwa n’abasaga ibihumbi 252 kuri Instagram.

3. Japhet na Etienne (Bigomba Guhinduka)

ISIMBI.RW - Ubugugu n'ubusambo bwa Clapton Kibonke, kimwe mu byaba  byaratumye atandukana n'abagize Bigomba Guhinduka

Ijambo 'Bigomba guhinduka' rimaze gusakara mu bantu kubera ko rikora ku mitima ya benshi, kandi yi nteruro yazanwe n’abanyarwenya 2 ari bo; Mpazimaka Japhet na Etienne Iryamukuru aho baba bagaragaza ibintu bikwiriye guhinduka bigakorwa mu buryo bwiza bwarushaho kwishimirwa cyane. Iyo uvuze “Bigomba guhinduka” ikiza mu mitwe ya benshi ni aba banyarwenya. 

Bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu rwenya aho baba baninura ibitagenda neza muri rubanda bakabicisha mu rwenya. Biragoye kwiyumanganya aho aba basore b’abanyarwenya bari. Barakunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe nyamara bamaze igihe gito mu mwauga wo gusetsa abantu. Japhet akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 66 kuri Instagram naho Etienne akagira abasaga ibihumbi 80.

4.Gratien Niyitegeka (Papa sava)

Genesisbizz

Gratien Niyitegeka uzwi nka Seburikoko, abandi bakamwita Papa Sava, ni umwe mu bakinnyi ba filimi, akaba n’Umunyarwenya usetsa mu dukino twe dutandukanye. Abareba Filime ya Papa Sava cyangwa Seburikoko, bagenda bakururwa n’uyu mugabo kubera uburyo abasetsamo akabarwaza imbavu. Akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga cyane dore ko magingo aya afite abamukurikira basaga ibihumbi 117 ku rukuta rwe rwa Instagram.

5. Joshua

Kigali: Abakinnye filime ya 'Baby Police' bataramiye abantu wabarira ku  ntoki - Teradig News

Joshua ni Umunyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda, iyo akina yibanda cyane ku byamamare, niho inkuru ze zisetsa zishingira. Akenshi usanga akurikirwa n’ibyamamare biba bishaka kumenya amagambo yabavuzeho. Kuri Instagram akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 42.

6. Bishop Gafaranga

Abaramyi bakora mu kabari, uko yahanuriwe umugore - Inyarwanda.com

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, nawe ari kwigarurira imitima ya benshi mu gutera urwenya. Akunda gukina urwenya yibanda ku idini aho aba yigize umuvugabutumwa. Akundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ubu akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 51 ku rukuta rwe rwa Instagram.

7. Ndimbati

Ifoto ya Ndimbati ari kumwe n'izindi nkumi bahennye ikomeje guca ibintu ku  mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa Filimi mu Rwanda, Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati amaze kwigarurira imitima ya benshi mu rwenya. Asetsa abantu batandukanye bakurikira filime aba agaragaramo cyane cyane muri Papa Sava. Akundwa na benshi dore ko no ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 95.

8. Nyaxo

Nyaxo yahaye inama urubyiruko rwibumbiye mu cyiswe - Inyarwanda.com

Iyo uvuze Nyaxo, abenshi bumva urwenya ruca kuri Youtube, Nyaxo Comedy. Abareba Filime z’urwenya uyu musore akinamo baraseka bagatembagara kubera uburyo uwitwa aba yitwara n’amagambo aba avuga asekeje.

9. Patrick

Irebere uko igitaramo cya Seka Live cyagenze (Amafoto) - Kigali Today

Uyu ni umwe mu banyarwenya basetsa abandi kandi we bikagorana guseka. Abara inkuru zisekeje kandi we ntaseke. Abagiye bitabira  ibitaramo bya 'Bigomba guhinduka' bagiye bahura kenshi n’uyu musore usetsa mu buryo bukomeyeimbavu  bamwe zikabarya kubera guseka cyane.

10. Babou

Mu gitaramo cy'urwenya rwa Gikristo, Babou yagaragaje impano yo kubwiriza  –AMAFOTO > Rwanda Magazine

Babou ni umunyarwenya nawe wigarurira abantu iyo yitabiriye ibirori bitandukanye, abenshi bakunda amagambo ye n’uburyo avuga.

Muri iyi nkuru aba Banyarwenya 10 usanga aribo baza mu mitwe ya benshi bakunda urwenya, gusa hari n’abandi benshi cyane bakunzwe mu Rwanda kandi bashoboye ariko aba baza mu majwi y’abantu kenshi. Uru rutonde twarukoze tugendeye ku banyarwenya bafite izina rikomeye muri comedy, bamaze kugaragara mu bitaramo binyuranye ndetse n'uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND