RFL
Kigali

Nigeria: Akurikiranweho kongeresha umukasi igitsina cy'umukobwa we w’imyaka 4 ngo abone uko amusambanya

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/09/2020 15:58
0


Umugabo w’imyaka 38 wo mu gihugu cya Nigeria afungiye kumara imyaka itatu asambanya umwana we w’imyaka ine, kugeza n’ubwo yakoresheje umukasi yongera igitsina cye ngo abashe kwinjizamo icye.



Ibi byabereye muri leta ya Akwa Ibom. Ukurikiranwe ni Peter Sunday w’imyaka 38. Uyu mugabo ngo yatangiye gusambanya umukobwa we kuva afite umwaka 1 kugeza ubu afite imyaka 4.  

 

Mu kiganiro kuri telephone na Emem Peter Etim, nyina w’uyu mwana yemeye ko umugabo we yatangiye gusambanya umukobwa wabo akoresha intoki kuva afite umwaka Umwe. Ngo yajyaga amubuza ariko ntabyumve kugeza mu cyumweru gishize ubwo yasangaga yamukatishije umukasi yongera igitsina cye ngo abone uko amusambanya neza. Ngo ntiyari kuguma kubyihanganira atamuregeye inzego z’umutekano.

 

Uyu mugore avuga ko impamvu atabivuze mbere ari uko yari yizeye ko azahinduka.

Ku bijyanye n’ubuvuzi uyu mwana ari guhabwa, uyu mugore avuga ko ntabwo kuko ntabushobozi bafite. Ngo ashyushya amazi umwana akayicara hejuru mu rwego rwo komora icyo gikomere. Kugeza ubu uyu mugabo ari mu maboko ya polisi.

Src: kemifilani.ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND