RFL
Kigali

Umwana wahawe igare na Perezida Kagame yavuze ku birori bikomeye ari gutegura n'uko yahuye n’inshuti ya Papa-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/09/2020 15:00
0


Umunyempano mu gutwara igare Bahati Patient [Kagare] ubarizwa mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yavuze ko nyuma yo guhabwa igare na Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ari gutegura ibirori bikomeye byo kurimurikira abanyarwanda no gushimira umukuru w’igihugu ku mugaragaro.



Mu kiganiro na INYARWANDA TV, uyu munyempano ku igare wamamaye nka Kagare yavuze ko ibi birori bizagaragara mu buryo bw’amashusho yatangiye gufata ku buryo azereka abanyarwanda n’Isi muri rusange icyo abanyarwanda bashoboye. Yagarutse ku mishinga afite irimo kumurika iri gare mu birori bidasazwe. Yagize ati "Ibyo birori ni Video (amashusho) ndi gutegura, ndi gutegura video ku buryo ki izagaragarira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakabona icyo abanyarwanda bashoboye".


Akora ibintu bitangaje ku igare

Yakomeje avuga ko iyi video izaba irimo utuntu dutandukanye n’impano zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza icyo urubyiruko rw’abanyarwanda rwifitemo ahanini agamije kubashishikariza kubyaza umusaruro impano. Yashimiye Perezida Kagame avuga ko igare yamuhaye atazemera ko riryama ahubwo azakora cyane akagaragaza umusaruro waryo.

Mu bindi yagarutseho ni uburyo indi mpano yifitemo yo gukora imyitozo ngororamubiri yamufashije guhura n’inshuti ya Papa Francis mu mujyi wa Malta ku mugabane w'i burayi. Yadusekeje atubwira iby'inkumi akumbuye bahuriye mu bwihisho mu gakino ka saye. Ibi byose bikubiye mu kiganiro kiza twagiranye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KAGARE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND