RFL
Kigali

Abakinnyi b’abanyarwanda bamaze kwirara! Bakame avuga ku kibazo cy’igabanuka ry’abakinnyi b’abanyamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/09/2020 9:22
0


Umukinnyi Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame, aratangaza ko ubu abakinnyi u Rwanda rufite ari beza buri kimwe cyose bagikora ariko ikigero cyo kwitanga kikaba kikiri hasi ugereranyije na mbere.



Mu kiganiro yagiranye ni INYARWANDA, Bakame yagarutse ku buryo shampiyona y’u Rwanda itagikomeye nka mbere kubera igabanuka ry’abanyamahanga. Yagize ati” Ni byo koko nakinnye muri shampiyona ya kera ndetse ndi no gukina muri iyi ariko ubona ko urwego rutandukanye, hari abanyamahanga bazaga bagakora itandukaniro bitandukanye n’ubungubu.

Icyo gihe umunyarwanda wakinaga ntiyabaga yizeye umwanya kuko isaha ku yindi bashoboraga kuzana umunyamahanga ari cyo cyatumaga dukora cyane, ibi rero byo kudahanganira umwanya ubona ko ari kimwe mu byasubije inyuma shampiyona yacu.”


Bakame ari kumwe n'umutoza mukuru w'Amavubi Vincent Mashami

 Bakame kandi yagarutse ku ngaruka byagize ku ikipe y’igihugu Amavubi, atangaza ko habaye ikibazo cyo kwirara. Yagize ati "Ku ikipe y’igihugu nabwo icyo gihe twari dufite ikipe ikomeye kuko nk'iyo warebaga mu kibuga, nkanjye wakunze gukinana n’abanyamahanga, bari abakinnyi bafite ishyaka cyane wabonaga ko icyabazanye ari ukubaka izina, nta n'ubwo wateraga urwenya mu gihe cy’akazi. Babaga bafite amahane kandi ari abanyamahanga.

Ugereranye n’ubu rero navuga ko dufite ikipe nziza kandi ikomeye ikipe y’urubyiruko ariko ubona ko tutaragira ikintu cy’intego. Ntabwo umukinnyi yiyumvisha ukuntu ari bukinire igihugu cye ku buryo hari n’igihe dutsindwa akumva ko ari ibintu bisanzwe bibaho ntanicare ngo atekereze ku mwambaro w’ikipe y’igihugu.”

Abajijwe kandi ku mpinduka abona zaba mu gihe abanyamahanga baba biyongereye, Bakame yatangaje ko abona byafasha ku bana b’abanyarwanda, ati”Kugeza ubu abana b’abanyarwanda bamaze kwirara arabona afite umwanya ubanzamo mu ikipe ye, yanahamagarwa mu Amavubi akumva ko azabona wa mwanya uhoraho ariko ikipe ye iyo izanye umunyamahanga ukomeye, agutera gukora cyane kuko aba agomba gukina na we ukazamura urwego".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND