RFL
Kigali

Umugore ukora mu ndege yatunguye abagenzi acurika umutwe afungisha amaguru utubati -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/09/2020 23:31
0


Umugore ukora mu ndege, Lindsey O'Brien yatunguye benshi bari mu ndege aho yerekanye ubuhanga bwe mu gukora Siporo maze ubwo yajyaga gufunga utubati abagenzi bashyiramo ibikoresho bitandukanye birimo ibikapo, yahise ashinga umutwe azamura amaguru afunga utwo tubati akoresheje amaguru bamwe batangira kugira ngo arasaze.



Amafoto n’amashusho y’uyu mugore ukora mu ndege yagiye ahagaragara nyuma yo kwerekana ubuhanga bwe bwa acrobat gusa, mu gufunga akabati kari hejuru mu ndege akoresheje ibirenge, yari yambaye ijipo ngufi aho abenshi batangiye kwibaza niba agiye kwerekana ubwambure bwe basanga si ko bimeze. Amaze gufunga utwo tubati abagenzi ni ko gutangira gukoma mu mashyi bamushima cyane.

Amakuru yanditswe n’ikinyamakuru Foxnews, ahamya ko muri Kamena, Lindsey O'Brien, yari mu ndege i Philadelphia, muri Penn. Yatangarije ibiro ntaramakuru byo mu Majyepfo y’iburengerazuba ko we na mugenzi we bari mu ndege bitegura urugendo, mugenzi we ashaka gufunga utubati turi hejuru cyane abona biri kumugora ni ko gukora siporo, umutwe hasi amaguru hejuru.

O'Brien yabwiye ikinyamakuru ko kuva na kera atari ibimutunguye kuko aba yiyizeye mu byo yakora kubera Siporo Ngororamubiri azizi, ati: "Nakoraga Yoga (ubwoko bwa Siporo bwo kwinyuramo) kandi nari intwari muri byo nkura mbizi cyane ku buryo intangiriro yanjye ikomeye numvaga nzabihoramo kandi ngomba kureba niba nshobora kubikora."

Uyu mutegarugori umaze imyaka irenga itandatu akora akazi ko mu ndege yavuze ko byari bigoye cyane gufunga utwo dusanduku tubikwamo ibikapo kuko byasabaga kudufunga twose icyarimwe utabanje kamwe kamwe, ariyo mpamvu yahisemo gukoresha amaguru. Mbere yo gufata umwanzuro ngo afungishe amaguru bari babanje kugerageza gufunga bakoresheje amaboko bamara iminota 20 yose byanze kandi bari gutinda, ahitamo gushaka igisubizo cyihuse.


Lindsey yakoreye siporo mu ndege abari bayirimo bose bamukomera amashyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND