Mu mpera za Kamena Turkey yatangiye ibikorwa byo gushakisha gas yaba iri mu mazi magari yayo y’inyanja ya Mediterrane. Ni koko iyo gas yaravumbuwe mu gice cy’Amajyepfo ya Turkey. Aha uyu mutungo kamere wavumbuwe ni hafi y’ikirwa cy’Ubugereki (Greece). Amahanga ndetse n’Ubugereki bashinje Turkey kuvogera amazi y’ikindi gihugu.
Kastellorizo
ni ikirwa mu birometero 2 uvuye ku nkombe za Turkey ariko kikaba ku bindi 500
uvuye ku nkombe z’Ubugereki. Nubwo iki kirwa kiri ku ntera y’ibitometero 500
uvuye mu Bugereki, ni icy’icyo gihugu. Ubwato bwa Turkey buri muri ubu
bushakashatsi, ntibugenda bwonyine muri ibi bikorwa dore ko buherekezwa
n’ubundi bwato bwa gisirikare kubera impamvu z’umwuka mubi hagati y’aba
baturanyi.
Oruc Reis
nibwo bwato Turkey yohereje muri ubu bushakashatsi, nyamara Ubugereke
bwabifashe nk’urweyenzo doreko bushinja iki gihugu kurenga imbibe zacyo ziri mu
birometero 2. Iki ni ikibazo cyarenze kuba icy’abaturanyi babiri
bashyamiranyijwe n’imbibi z’amazi y’inyanja bahuriyeho, ahubwo byafashe indi
ntera yo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Minisiteri
w’intebe w’Ubugereke, Kyriakos Mitsotakis yatangaje ko iki gikorwa ari
ukuvogera ubusugire bw’igihugu cye bituma atabariza n’amahanga. Abamwumvishe
bwangu ni Ubufaransa n’ubundi busanzwe burebana ay’ingwe na Turkey kuva ubwo
batangiriye guhangana mu kibazo cyo muri Libya.
Magingo
aya, Ubufaransa, ibirwa bya Cyprus, Ubutariyani ndetse n’Ubugereke biri mu
myitozo ikomatanyije ya gisirikare. Nyamara iyi myitozo ije nyuma yaho Turkey
igaragarije icyifuzo cyo gushaka no gutangira gutunganya umutungo wa gas uri
muri iyi nyanza. Ibi byose ni ibihugu binyamuryango wa OTAN. Twitege intambara
hagati y’ibihugu binyamuryango bya OTAN? Ese ibi hari aho byabaye?
Si ubwa
mbere Turkey yaba igabye igitero ku Bugereki. Mu mateka ya vuba aha ngaha, mu
mwaka wa 1071, ubwami bw’abami bw’aba-Ottoman bwagaruriye ubwami bw’abami
bw’aba-Byzantine. Mu mwaka wa 1974 na bwo Turkey yigaruriye ubuso bugera kuri
3% by’Ubugereki ku ngufu za gisirikare nubwo yaje kubusubiza hakozwe
imishyikirano. Twitege nk’ibi muri iki kinyejana?
TANGA IGITECYEREZO