RFL
Kigali

Rubavu: Imiryango 120 yari yarajujubijwe n’ibiza igiye gutuzwa mu mazu ageretse azatwara akayabo ka Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/09/2020 18:19
0


Imiryango 120 itishoboye yo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu imaze igihe isenyerwa n’ibiza kubera imiterere y’aho ituye irimo kubakirwa amazu ageretse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero bagomba kuba bamaze kwimurirwa mo muri uyu mwaka wa 2020.



Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwatekereje kubakira aba baturage aya mazu ageretse mu mudugudu w’icyitegererezo mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’ubutaka ndetse no mu murongo wo gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abatuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yagize ati “Ni abaturage bacu bamaze igihe bahanganye n’ibiza biterwa n’imiterere y’aho batuye kera. Aya mazu turimo kububakira arageretse birondereza ubutaka ndetse ni n’amazu ajyanye n’icyerekezo.’’

Yongeraho ko gahunda yo gukomeza kwagura uyu mudugudu izakomeza no mu gihe kiri imbere abaturage bafashwa kubona aho kuba habereye Umunyarwanda.

Ku ruhande rw’abaturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu manegeka bavuga ko bari basanzwe batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ku buryo mu gihe imvura yagwa ga haba ku manywa cyangwa  nijoro bahitaga mo kunyagirwa aho kugwirwaho n’amazu.

Nyirasafari Esperance umwe muri aba baturage baturiye uyu mudugudu yagize ati: “Ni byiza cyane niba koko ubuyobozi bwaradutekerejeho kuko mu by’ukiri ubuzima tubayeho muri aya manegeka buteye agahinda,imvura iragwa tugahitamo gusohoka mu mazu tukanyagirirwa hanze kubera gutinya ko amazu yatugwaho, iyo iguye utari hafi wasize umwana ntabwo uba wizeye ko uri busange ibikuta bitamugwiriye.’’

Aya mazu atatu ageretse gatatu agizwe n’inyubako 120 zizatuzwamo imiryango 120 azuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 3 akazatangwa hakurikijwe ingano y’abagize umuryango kuko harimo izifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izifite ibyumba bibiri n’uruganiriro.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND