RFL
Kigali

Perezida wa Argentina yasabye ikintu gikomeye Lionel Messi ugiye gusohoka muri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/08/2020 15:54
0


Umukuru w’igihugu cya Argentina, Alberto Fernandez, yahamagaye rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu izwi nka ‘La Albiceleste’ Lionel Messi, amusaba kugaruka mu gihugu cy’amavuko mu ikipe yakuriyemo ya ‘Newell's Old Boys’ akaba ariho asoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru.



Kugeza magingo aya hakomeje kwibazwa ikipe Messi azerekezamo nyuma yo kumenyesha FC Barcelona ko atazayikinira mu mwaka utaha w’imikino. Messi yashimangiye ko atakiri muri gahunda y'iyi kipe ubwo yangaga kwitabira imyitozo yiyi kipe.

Abahagarariye shampiyona ya Espagne La Liga batangaje ko Messi atemerewe gusohoka muri FC Barcelona ku buntu, mu masezerano asanzwe afite muri iyi kipe hakaba harimo ko mu gihe cyose ashaka kugenda ikipe izaba imwifuza izatanga €700 million (£624m/$823m).

Kugeza magingo aya Messi arifuzwa n’amakipe atandukanye y’I Burayi arimo ari nayo ifite amahirwe menshi yo kumwegukana,  Paris Saint-Germain, Inter Milan na Juventus zo mu Butaliyani.

Ku wa kane tariki 27 Kanama 2020, abafana b’ikipe ya Club Atlético Newell's Old Boys Messi yakuriyemo, biraye mu mihanda y’umujyi wa Rosario iyi kipe iherereyemo bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati "Your dream, our desire".

Mu ndirimbo bagendaga baririmba basabaga Lionel Messi kugaruka mu ikipe yo mu bwana bwe kuko bamaze imyaka myinshi bamutegereje kandi ko bamukunda cyane.

Nyuma yaka karasisi kakozwe n’aba bafana, abinyujije kuri C5N, Perezida w’igihugu cya Argentina yabwiye Messi ko amwifuza muri Argentine akaba ariho asoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru kuko bamukunda cyane.

Yagize ati " Uri mu mitima yacu, nta narimwe twigeze tukubona ukina mu gihugu cyacu, duhe ibyishimo usoreza umwuga wawe muri Newell's Old Boys, ikipe yawe".

Lionel Messi yazamukiye mu ikipe ya Newell's Old Boys y’abakiri bato, aza kuhava mu 2001 ubwo yerekezaga muri Espagne agiye kwivuza ahita yinjira muri FC Barcelona, aho yakoreye amateka akomeye muri ruhago yigaragariza Isi yose, yegukana umupira wa zahabu Ballon d’Or inshuro esheshatu ndetse n’ibihembo bitandukanye bitabarika.

Nyuma y’igihe kirekire yari amaze i Catalonia, Ku myaka 33 y’amavuko, Messi yamenyesheje ubuyobozi bwa FC Barcelona ko agiye gusohoka muri iyi kipe nyuma yo kumara umwaka w’imikino nta gikombe na kimwe itwaye.


Perezida wa Argentine yasabye Messi kugaruka mu ikipe yazamukiyemo iwabo

Messi yamaze kumenyesha FC Barcelone ko atazayikinira mu mwaka utaha w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND