RFL
Kigali

Bad Rama n’abahanzi bo muri The Mane bakoze indirimbo icyebura abafata umuhanzi nk’ikirara-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2020 11:39
0


Marina Deborah, Queen Cha na Clavin Mbanda bahuje imbaraga na Bad Rama umuyobozi wa Label ya The Mane basohora indirimbo yitwa ‘Ikanisa’ icyebura abafata umuhanzi nk’ikirara.



Iyi ndirimbo yiswe ‘Ikanisa’ yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, aho ifite iminota 02 n’amasegonda 55’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element uri mu bagezweho. 

‘Ikanisa’ yari imaze igihe yamamazwa yubakiye ku gucyebura buri wese ufata umuhanzi nk’umuntu wataye umuco, ikirara, igihomora, wirata mbese udashobotse muri sosiyete yavukiyemo.

Clavin Mbanda aririmba avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki bamubwira ko bizaherekezwa no kunywa itabi, mbese agaragarizwa ko kuba umuhanzi binasaba kwijandika mu biyobyabwenge.   

Marina uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko, aririmba avuga ko umuhanzi agirwa igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, akajorwa n’abamuzi ndetse n’abatamuzi bakamuvuga kakahava!

Avuga ko aba atazi icyo azira, kuko ngo ibyo akora abikora kubera ko ari akazi kandi ashaka amafaranga nk’abandi bakora akazi gasanzwe.

Avuga ko uko yitwara mu muziki bitandukanye kure n’ubuzima abayemo busanzwe.

We na Queen Cha baririmba inyikirizo bagira bati “Sindi ikirara. Kandi sindi n’ikirumbo. Hoya, hoya sindi ikiraro. Sindi cyo Oya! Reka reka sindi igihomora, ibyo nanjye mbyumva nk’ibihuha.”

Queen Cha aririmba avuga ko ababona ko yirata, atajya avugisha abantu atari ko bimeze kuko ngo niko ateye.

Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavugaga ko umuhanzikazi Marina yatawe muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bad Rama aherutse kubwira INYARWANDA, ko ibi byavuzwe bari muri studio bakora iyi ndirimbo byanatumye bashyira ingufu mu ikorwa ryayo kugira ngo ngo bacyebure buri wese ufata umuhanzi nk’umuntu wataye umuco.

Ati “Ni indirimbo itanga ubutumwa cyane cyane ku bantu bafata umuhanzi nk’uwataye umuco cyangwa se nk’utararezwe. Nyamara burya siko biba bimeze.”

“Hari ibyo ashobora gukora kubera ko ari akazi ke ashinzwe gukora. Hari ibyo ashobora kwambara bitewe n’aho agiye bitari na buri muntu wese wabyemererwa kubyambara.”

Bad Rama avuga ko atari ubwa mbere aririmbye kuko hari indirimbo nyinshi yagiye aririmbamo atibuka, ize bwite zitasohotse ndetse n’indi imwe yakoranye na Mc Fab.

Bad Rama Umuyobozi wa Label ya The Mane yaririmbye mu ndirimbo "Ikanisa"

Queen Cha yaririmbye avuga ko kuba agaragara nk'utajya avugisha abantu bidakwiye kugirwa impamvu

Umuhanzikazi Marina Deborah uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 23, yaririmbye avuga ko umuhanzi ataramirwaho ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Calvin Mbanda yaririmbye avuga ko atangira umuziki bamubwiye ko azanywa n'itabi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IKANISA' Y'ABAHANZI BO MURI THE MANE BAKORANYE NA BAD RAMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND