RFL
Kigali

Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/08/2020 0:14
0

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umukuru w'igihugu cy' u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal kubera igikombe itwaye. Ku mugoroba wo kuwa 29 Kanama 2020 ni bwo ikipe ya Arsenal yatsinze Liverpool FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Community Shield ihita inatwara igikombe kuri Penariti 5-4.



Community Shield ni irushanwa ngarukamwaka rihuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza n'iyatwaye igikombe cy'igihugu (FA Cup). Irushanwa ry'uyu mwaka ryegukanywe na Arsenal FC mu mukino yatsinzemo Liverpool. Nyuma y'uyu mukino ni bwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yatambukije ubutumwa bushimira ikipe y'Arsenal abinyujije kuri Twitter. 

Perezida Kagame yagize ati "Ni byiza cyane gutwara Community Shield, ni ukwiyubaka buhoro buhoro ariko biganisha ku ntsinzi, mwakoze cyane." Perezida Paul Kagame asanzwe ari umukunzi wa Arsenal kandi ukurikirana amakuru yayo ku gihe kuko mu bihe byose iba irimo, usanga abikurikirana, kandi akayishimira.


Arsenal yegukanye iki gikombe itsinze Liverpool kuri penariti


Ubutumwa Perezida Kagame yanditse ashimira Arsenal Fc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND