RFL
Kigali

Fireman yateye ivi yambika umukunzi we impeta nyuma yo kuva Iwawa akabona abamufasha mu muziki-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/08/2020 23:44
0


Fireman cyangwa Godson ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda bikaba agahebuzo akibarizwa muri Tuff Gangs. Nyuma yo kuva Iwawa agasubira mu buzima akabona abamufasha mu iterambere rya muzika ye ari bo Tacona, kuri ubu yambitse impeta umukunzi we Kabera Charlotte amusaba kuzamubera umugore.



Uwimana Francis wamamaye nka Fireman ni umunyamuziki wakunzwe na benshi ndetse na n'ubu ugishaka gukomeza gukora ibigwi muri muzika nyarwanda binyuze mu njyana ya Hip Hop. Kuri ubu amakuru ashyushye kuri uyu muraperi ni uko yateye ivi kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020 akambika impeta y'urukundo umukunzi we Kabera Charlotte wari umaze umunsi umwe yizihije isabukuru y'amavuko.

REBA HANO FIREMAN ATERA IVI AKAMBIKA IMPETA UMUKUNZI WE

Ibi birori byagaragayemo kubahiriza amategeko agenga kwirinda icyorezo cya covid-19 dore ko hari hari abantu bacye cyane batarenze icumi kandi bose bigaragara ko bahanye intera ndetse banateguye buri kimwe cyose kugira ngo hatagira urenga ku mabwiriza. Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe mu buryo bw’ibanga kuko hari hari abantu bacye ndetse cyane.

Byabereye mu cyumba gitatse neza. Abitabiriye iki gikorwa bari biganjemo abavandimwe b’umukunzi wa Fireman ndetse n’abakorana n'uyu muraperi mu nzu itunganya umuziki ikanarebera inyungu abahanzi izwi nka Tacona ari nayo iheruka kumusinyisha bagatangira gukorana ku mugaragaro. Ni ibirori bitagaragayemo undi mukobwa uretse umukunzi we gusa.

Muri uyu muhango wamaze umwanya muto umukunzi wa Fireman yagaragaye nk’uwari utunguwe, yegera Fireman yipfutse mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe n'uwamwihebeye. Abari aho bose bizihiwe bakomera amashyi icyarimwe. Fireman mu magambo make atuje yiganjemo ibyiyumviro mva mutima yagize ati "Nta byinshi navuga kuko uyu ni umunsi mpa agaciro gakomeye cyane”.

Ibyishimo ni byose kuri Fireman n'umukunzi we wamubwiye 'YEGO'

Iyi mvugo y’umuhanzi Fireman yari yiganjemo kuzimiza ndetse asa n'udashaka kuvuga ku bijyanye n’iby'imishinga y’ubukwe bwe cyangwa gusezerana haba mu mategeko cyangwa imbere y’Imana. Nubwo ubusanzwe kwambika umukunzi impeta bica amarenga yo kurushinga, Fireman we yavuze ko nta byinshi abivugaho, abwira abari muri iki gikorwa ko igihe nikigera azabamenyesha.

Mu kiganiro n’umukuru w’ikigo gicungira inyungu Fireman ”Tacona” n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com yatangaje ko bizeye ko bagiye kubona umusaruro mwinshi kubera ko niba uyu muhanzi agiye kubona inshingano ndetse akabona n’umufasha bizaba byiza cyane kuruta uko yari kuzaba abaho ahuzagurika.  

Amafoto agaragaraza Fireman n'umukunzi we bizihiwe muri iki gikorwa cyari kiganjemo akanyamuneza ku mpande zose 


Ibi birori byabereye ahantu hateguwe neza cyane


Fireman yishimiye cyane kubwirwa 'YEGO' n'umukunzi we

AMAFOTO: Aime Filmz - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND