RFL
Kigali

Kuri Penariti, Arsenal yongeye gutsinda Liverpool ku mukino wa nyuma iyitwara igikombe- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/08/2020 20:22
0

Ku nshuro ya kabiri umutoza Arteta yongeye gutsinda Liverpool FC mu mukino urangiye Arsenal itsinze Liverpool bigoranye kuri penariti 5 kuri 4 za Liverpool. Ni umukino wa nyuma w'igikombe ngarukamwaka cya Community Sheerd, umukino Arsenal itsinzemo Liverpool bigoranye.



Ku mugoroba wa tariki 29 Kanama 2020 ni bwo habaga uyu mukino wa 98 muri rusange w'iki gikombe. Ni irushanwa rihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu Bwongereza n'ikipe yatwaye igikombe cy'igihugu (FA Cup).

Liverpool yatwaye shampiyona, yagombaga guhura na Arsenal yatwaye FA CUP. Umukino watangiye urimo imbaraga ku mpande zose ariko bidatinze ku munota wa 12 rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang yafunguye amazamu muri uyu mukino waberaga kuri stade ya Wembley. Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka Arsenal ikiyoboye umukino.


Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi

Abakinnyi babanjemo: Ku ruhande rwa Arsenal, Arteta yakoresheje mu izamu Martinez, imbere akoresha, Luiz, Holding, Tierney, Maitland-Niles, Bellerin, Xhaka, Elneny, Saka, Aubameyang na Nketiah

Ku ruhande rwa Liverpool bakoresheje: Alisson; Robertson, van Dijk, Gomez, N Williams; Wijnaldum, Milner na Fabinho

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko ikipe ya Liverpool ishaka igitego cyo kwishyura Arsenal nayo ishaka inzira yanyuramo igakomeza kuyobora uyu mukino.

Ku ruhande rwa Liverpool bakuyemo myugariro Nico Williams bashyiramo umukinnyi baherutse kugura Takumi Minamino waje no kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 73 w'igice cya kabiri.

Amakipe yombi yakomeje guhatana ariko birangira iminota iteganyijwe y'umukino irangira bikiri igitego 1-1. Bashyizeho iminota itatu y'umukino habura ikipe n'imwe yareba mu izamu, birangira nta kindi cyari kwitabazwa usibye penariti. Ikipe ya Arsenal yahise itsinda Penariti 5 kuri 4 za Liverpool FC. 

Ikipe ya Liverpool niyo yatangiye itera Penariti yinjijwe neza na Mohammed Salah. Abakinnyi nka, Nelson, Maitland-Niles, CedricLuiz na Aubameyang, nibo bateye penariti ku ruhande rwa Arsenal, barazinjiza zose.

Naho  Liverpool usibye umukinnyi Brewster wahushije Penariti abandi bakinnyi baziteye zikinjira ni Salah, Fabinho, Minamino, Curtis Jones

Arsenal itwaye Community Shield ya 16 ikaba iya kabiri nyuma ya Manchester United. Iki gikombe Arsenal icyambuye Manchester City yari yaragitwaye umwaka ushize nayo itsinze Liverpool FC.

Takumi Minamino ni we watsindiye Liverpool igitego cyo kwishyura ku munota wa 73


Arsenal mu byishimo bikomeye byo gutwara iki gikombe ku nshuro ya 16

Rutahizamu Aubameyang ni we wafunguye amazamu anatsinda penariti ya nyuma yahesheje Arsenal intsinzi

Ku nshuro ya kabiri, Liverpool yatsinzwe na Arsenal 


Klopp umutoza wa Liverpool amaze gutsindwa inshuro 2 zikurikiranya na Arteta wa Arsenal


Rutahizamu Sadio Mane yahushije ibitego birenze kimwe

Myugariro wa Arsenal David Luiz yakoze akazi gakomeye muri uyu mukino

Igikombe cy'uyu mwaka cyegukanywe na Arsenal itsinze Liverpool kuri penariti

AMAFOTO: Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND