RFL
Kigali

Lionel Messi yatumije inama yo gusezera burundu kuri FC Barcelona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/08/2020 15:47
0


Rutahizamu umaze gutsindira FC Barcelona ibitego byinshi mu mateka, Lionel Messi ukomoka muri Argentina, yasabye ko hategurwa inama izamuhuza n’ubuyobozi bwa FC Barcelona mu gihe cya vuba, kugira ngo abasobanurire neza ibijyanye n’icyifuzo cye, abonereho no kubasezera batandukane neza.



Messi asabye inama n’ubuyobozi nyuma yuko umuyobozi w’iyi kipe Josep Bartomeu yanze umubonano we n’uyu mukinnyi.

Messi arifuza ko abanyamategeko be bazasobanurira neza ubuyobozi bw’iyi kipe ibijyanye n’ingingo zimurengera mu masezerano afitanye n’iyi kipe, nyuma yuko hmvikanye amakuru ko amasezerano afite muri Barcelona atamwemerera kugira aho ajya atarangiye.

Messi yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Barcelona yagezemo afite imyaka 14 y’amavuko, ko adashaka kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Manchester City itozwa na Pep Guardiola niyo ifite amahirwe menshi yo kwegukana uyu mukinnyi nubwo yifuzwa n’amakipe menshi arimo PSG, Juventus, Inter Milan na Manchester United.

Ku wa kabiri, mbere y'uko amenyesha Barcelona ko yifuza kuva muri iyi kipe, Messi yabanje guterefona Pep Guardiola, utoza Man city, yigeze no kuba umutoza we muri FC Barcelona.

Yamubwiye ati: "Ndifuza kwegukana imipira ya zahabu ibiri iri imbere, kandi mbona ko ibi nabigeraho mu gihe naba ndi kumwe nawe".

Messi avuga ko yifuza gusubirana n’uwahoze ari umutoza we muri FC Barcelona, Pep.Guardiola kuri ubu utoza ikipe ya Manchester City, akamufasha gusohoza intego ze.

Hamaze iminsi havugwa amakuru ko Manchester City ishobora gutanga Bernardo Silva, Riyad Mahrez na Gabriel Jesus muri Barcelona kugira ngo ibone Messi, gusa ariko iyi kipe ikaba yarabihakanye.

Ntabwo ahazaza ha Messi haramenyekana, gusa igihari ni uko yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri FC Barcelona, nyuma y’imyaka 19 ayikinira.

Messi ntazasohoka wenyine kuko na Suarez yamaze kubwirwa n’umutoza mushya ko atamukeneye I Camp Nou bityo ko yakwishakira ikipe, Juventus ikaba ariyo igaragaza ubushake bwo kuba yamugura.

Byavuzwe ko kugira ngo Messi agume i catalonia, ari uko perezida w’iyi kipe Josep Maria Bartomeu yakwegura, bitabaye ibyo Messi aramubisa ajye mu yandi makipe.

Iyi nkuru ariko ntiyakiriwe neza n’abakunzi ba FC Barcelona kuko bakiyimenya bahise birara mu mihanda ya Catalonia basaba Perezida w’iyi kipe Bartomeu kwegura kugira ngo Messi bafata nk’ikigirwamana cyabo ahagume.


Messi yatumije inama azahuriramo n'ubuyobozi bwa Barcelona ateganya gusezera kuri iyi kipe burundu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND