RFL
Kigali

Korali Ukuboko kw’iburyo yashyize hanze indirimbo nshya iririmbitse mu njyana itamenyerewe muri ADEPR - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2020 16:06
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Korali Ukuboko kw’iburyo yamamaye mu ndirimbo 'IKIDENDEZI' yashyize ku mugaragaro indirimbo nshya yise 'HASHIMWE YESU' ikubiyemo amashimwe yo gusingiza Yesu wacunguye Itorero akarikura mumubare w’abarimbuka.



Iyi ndirimbo igaruka kandi kuburyo Yesu yiyegereje abantu ubwo yemeraga gusiga ubwiza yari afite mu ijuru akaza mu isi gucungura abantu. Umwihariko w’iyi ndirimbo ni injyana iririmbitsemo abenshi bita classic, ikaba ari injyana ubundi itamenyerewe mu matorero ya giporotesitanti cyane cyane muri ADEPR kuko usanga ahubwo ikunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika (Eglise Catolique).


Chorale Ukuboko kw'iburyo ibarizwa muri ADEPR Gatenga iri mu makorali ahagaze neza muri iyi minsi

Umuyobozi wa Chorale Ukuboko kw’iburyo Bwana Kwizera Seth yatangarije INYARWANDA ko bahisemo gukora iyi ndirimbo muri iyi njyana mu rwego rwo kuvanga injyana kuko abantu basanzwe bamenyereye kuri iyi Korali injyana zihuta. Aha yatanze urugero kundirimbo zakunzwe z’iyi Korali nk’iyitwa IKIDENDEZI, KURO, IMIRIMO cyangwa se IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA. 

Izi zose zihimbitse mu njyana yihuta cyane. Bityo Korali ngo yashakaga kugenera abakunzi bayo indirimbo ihimbitse munjyana idasanzwe mu makorali ya ADEPR kuko burya umuntu aryoherwa iyo avangiwe indyo. Yagize ati: “Sibyiza guhora duha abakunzi bacu indirimbo zihuta gusa cyangwa izihimbitse mu njyana twasanze mu Itorero tukirijyamo, tugomba kujya tubaha n’izihimbitse munjyana zitamenyerewe kuko burya abantu bakunda ibitandukanye." 

Kwizera Seth yakomeje agira ati "Twe aha twatekereje gukora indirimbo kuburyo n’umuntu ukunda indirimbo zo muri Catolique nayo yayumva ikamunyura. Kuki se abantu bakumva ko amakorali yabaporoso ataririmba mumajwi ajyanye namanota nkaya atuje yubuhanga? Ntitwahora dusimbuka gusa!”.

Mu gutegura iyi ndirimbo, Chorale Ukuboko kw’iburyo yatojwe n’umwe mu babigize umwuga ubimenyereye mu Rwanda uzwi ku izina rya Mubogora. Uyu mutoza wanabyigiye mu Ishuli ryo ku Nyundo, ni we uri gufasha iyi Korali muri iyi minsi mu guhanga ibihangano bishya kandi bifite ubuhanga budasanzwe aho afatanya nabandi batoza Korali isanganywe b'abahanga nka Aimable, Ndagiro na Claudine (Koko).


Mubogora ni we watoje Chorale Ukuboko kw'iburyo ubwo bateguraga iyi ndirimbo yabo nshya

Iyi  ndirimbo yashyizwe ku mugaragaro ikaba ari imwe mu zafatiwe amashusho mu giterane giherutse kubera muri Hotel Dove ku Gisozi, aho kitabiriwe n’abantu uruvunganzoka ku itariki ya 01/12/2019. Muri iki gitaramo cyitwaga IKIDENDEZI LIVE CONCERT, hafatiwemo amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri Album ya 4 ya Chorale Ukuboko kw’iburyo bikaba biteganyijwe ko iyi Album izashyirwa ku mugaragaro mumwaka wa 2021. Izi ndirimbo ziri gutunganywa mu buryo bwamajwi na producer Bob naho amashusho agatunganywa na producer Fleury.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'HASHIMWE YESU' YA CHORALE UKUBOKO KW'IBURYO


REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO CHORALE UKOBOKO KW'IBURYO YAKOZE MU GIHE GISHIZE UBWO HAFATWAGA AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO

Chorale Ukuboko kw'Iburyo iri mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR yasohoye indirimbo iri mu njyana itamenyerewe muri ri torero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND