RFL
Kigali

Imbuga nkoranyambaga ku isonga mu byatije umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/08/2020 17:45
0


Uyu munsi wa none buri muntu wese aho ari hose ku Isi ari ku rugamba rwo kurwanya Covid-19 kandi asabwa gutsinda. Kujenjeka kuri uru rugamba ruri kurwanwa n’abagera kuri miliyari 7.8 ku isi, ni uguhara ubuzima. Hari abatari kumva iva n'ijya ryarwo, gusa imbuga nkoranyambaga ziri gushyirwa ku mwanya wa mbere mu gutiza umurindi iki cyorezo.



Abasaga 24,659,519 ku Isi hose bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus, muri bo abagera kuri 17,116,949 barakize naho abasaga 836,312 bahitanywe n'iki cyorezo. Mu ntangiriro z'iki cyorezo benshi ku Isi bagiye bumva inkuru z'ikorwa ry’ikingo ndetse n’imiti yacyo gusa amaso yaheze mu kirere.

Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi twavuga iki cyorezo cyafatiyeho kibikamo ubwoba abantu ndetse benshi bazikoresha mu kukirwanya n'ubwo hari n’abazikoresha mu gukwirakwiza byinshi kuri cyo kandi bifite umumaro ndetse ari nabyo bifatwa nk’inzira yo gukwirakwizwa kwacyo.

Ese ni uruhe ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza covid-19?

Imbuga nkoranyambaga ni imwe mu nzira zituma benshi batumva ingamba za leta ndetse n’Isi muri rusange zifatwa mu kurwanya iki cyorezo. Ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi bitiza umurindi iki cyorezo binyuze mu gutuma abantu bamenya amakuru menshi yaba amabi ndetse n’ameza. Gusa ntawakwirengagiza ko zikoreshwa mu gutambutsa ubutumwa bwo kwirida Covid-19 yabaye umuzi muri rubanda.

Bisanzwe bizwi ko ikinyoma kihuka kurusha ukuri, iyi ni yo mpamvu benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagenda basangizanya ibihuha kuri iyi ndwara ndetse benshi bigatuma banga gukurikiza inama zitangwa n’abahanga mu buvuzi bityo bigahita biba intandaro y’ikwirakwira rya covid-19 kubera kwanga gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuvuzi.

Mu maza ya mbere hari inkuru twagiye twumva ko iki cyorezo cyakozwe ndetse benshi bagiye bashinja Bwana Bill Gate kuba nyirabayazana w’uyu mushinga n'ubwo nta gihamya ihari ndetse byageze ku rwego ajya mu kigo cya Facebook,Inc gusaba ko ubutumwa bwandikwa ku mbuga ze buzajya buhita busibwa kubera yari yarageraniwe n'abamushinja nta gihamya afite.

Bill Gate agaruka ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga ko ziri mu bisembura ikwirakwira ry’ibinyoma ndetse n’ibihuha, yaragize ati ”Ikinyoma kiruka cyane kurusha ukuri”. Tugarutse ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza iki cyorezo ni uko hari ibihugu bigenda bidohora ndetse bikagera n'aho bishobora kuba byakwemera ko ibikorwa bimwe bikomeza kandi bafite umubare mwinshi w'abarwaye iki cyorezo. 

Ibi benshi iyo babibonye bituma bibaza impamvu yabyo, gusa turebye neza iyo tuba nta makuru dufite benshi muri twe twari kujya twubahiriza amabwiriza ijana ku rindi ariko kubera kumenya byinshi byiganjemo amakuru y'ibinyoma hari abagenda batezuka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ku rundi ruhande, hari abiyambika isura y’ubusesenguzi bikabatera gukwirakwiza ibihuha bagamije kubona indonke ivuye kuri izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka Youtube binyuze muri Google Adsence. Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO risaba abatuye Isi kwirinda ibivugwa byose ku mbuga nkoranyambaga dore ko benshi baba babeshya.  

Mu minsi ishize Bwana Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuhungu we bibasiwe n’ibigo by’imbuga nkoranyambaga birimo Twitter ndetse na Facebook kubera ibinyoma bari batangaje kuri iki cyorezo cya Covid-19. 

Twirinde Covid-19 twubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta bizadufasha guhashya iki cyorezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND