RFL
Kigali

Donald Trump yagereranyije NBA n’ishyaka rya Politiki nyuma y’urupfu rwa Jacob Blake

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2020 12:39
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagereranyije Shampiyona ya Basketball muri USA izwi nka ‘NBA’ n’ishyaka rya politiki, nyuma y’uko abakinnyi banze gukina mu rwego rwo kwigaragambya kubera iraswa ry’umwirabura Jacob Blake wishwe na polisi ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020.



Kuwa Gatatu, abakinnyi ba Basketball, Baseball, umupira w’amaguru na Tennis banze gukina ndetse byarangiye n’imikino ya playoffs yagombaga kuba muri NBA n’indi ya Baseball yari kuba ku wa Kane isubikwa.

Abakinnyi bose banze gusubira mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umugabo w’umwirabura, Blake w’imyaka 29, warashwe amasasu arindwi n’umupolisi mu Mujyi wa Kenosha hafi ya Milwaukee.

Trump yemeje ko atari azi byinshi ku iraswa na Jacob Blake, agaragaza ko adashyigikiye ibyakozwe n’amakipe yo muri NBA. Yagize ati “Babaye nk’umuryango wa politiki ndetse ntabwo ari ikintu cyiza. Sintekereza ko ari ikintu cyiza kuri siporo cyangwa ku gihugu”.

NBA yizeye ko imikino ya Play-off ishobora gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu cyangwa ku wa Gatandatu nyuma y’uko inama yabaye ku wa Kane igahuza abahagarariye amakipe 13, yemeje ko imikino yakomeza, ariko hasabwa ko leta iha agaciro abirabura bakomeje kwicwa.

Abirabura baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakomeje kwicwa ku bwinshi kandi bicwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’urupfu rwa George Floyd rwateje impagarara muri iki gihugu, nyuma yo gupfukamwa ku ijosi kugeza ashizemo umwuka, imyigaragambyo n’ubundi yongeye kubura nyuma y’urupfu rwa Jacob.

Abakinnyi muri NBA bakeneye ko abirabura muri Amerika bahabwa agaciro





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND