Ndoli Jean Claude ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Kapiteni wa Musanze FC ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye na Ndori Jean Claude yatubwiye uburyo yinjiye mu Amavubi ndetse byamubereye inzira yerekeza muri APR FC. Ndori w’imyaka 33 y’amavuko yatangiriye umupira w’amaguru imburabuturo muri Gikondo mu mwaka wa 1998, aho yakinaga ari rutahizamu, dore ko ibintu byo kujya mu izamu atabikundaga.
Gusa kenshi iyo ikipe akinira yabaga yabonye igitego yahitaga ajya mu izamu kugira ngo batabatsinda. Ndori yaje kuba umunyezamu w’ikigo cy’amashuri abanza banatwara igikombe cy’igihugu mu mashuri abanza, imikino yari yarabereye i Kibungo. Arangije amashuri abanza, Ndori yakomereje umupira we mu mashuri yisumbuye, ariko akanakinira ikipe yitwaga Tout Puissant Victory yabaga i Nyamirambo, aha tugeze mu 2002.
Ndori umwe mu bazamu bagaragaje urwego rwo hejuru mu Rwanda
Tout Puissant yaje gukina umukino wa gishuti n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 19 umukino Ndori yitwayemo neza byamuviriyemo guhita ahamagarwa ajyana n’Amavubi yari asanzwe afite umuzamu bitaga Mugabo Alex wakiniraga Mukura ubu akaba ari umutoza w’abazamu ba APR FC. Ubuzima bwarakomeje Ndori ajya kwiga mu Karere ka Kayonza ku kigo bita, GROUPE SCOLAIRE DE GAHINI ari naho yatangiriye gukinira ikipe ya Police FC yari ikiba i Rwamagana.
Ndori yinjiye muri APR
FC gute?
Akiri muri Police, yakomeje kwigaragaza mu ikipe y’igihugu y’abakiri bato ndetse abatoza benshi bamubonaga bakavuga ko yari afite impano ikura vuba, aribyo byatumye APR FC itangira kumwifuza. Mbere y’uko yerekeza muri APR FC Ndori yari yarabanje kubengukwa n’ikipe ya Rayon Sports ariko ntibyaza gukunda birangira yerekeje mu ikipe yambara umweru n’umukara.
Ramadhani Nkunzingoma
amaze kuva mu gikombe cy’Afurika, yahise asubira mu gihugu cya Congo byatumye
Ndori yerekeza mu ikipe ya APR FC asangamo umunyezamu w’umurundi Ndanda
wanamufashije cyane kwibona mu ikipe nk'uko Ndori abyivugira.
Ndori yanakiniye SC Kiyovu Sports
Yakomeje kuba umunyezamu
wa kabiri ari nako bamumenyereza ndetsa bamuha imikino itandukanye. Mu buzima
yabanyemo na Ndanda, Ndori avuga ko yagiye amwitaho cyane amubwira ko agomba
kwigaragaza agakora cyane kuko igihugu nta muzamu cyari gisigaranye bivuze ko ari we bari bahanze amaso.
Ndori yateguriwe kuzakinira
Amavubi mu gihe kingana n’imyaka itatu
Uko Ndanda yamwitagaho ni nako abatoza nka Jean Marie Ntagwabira bamubaga hafi bamwereka inzira akwiye kunyuramo. Ramadhani Nkunzingoma yaje gusezera mu ikipe y’igihugu, byahise biha umwanya usesuye Ndori wo kwitangira Amavubi.
Mu mwaka wa 2007 nibwo Ndori avuga ko
yiyerekanye nk’umunyezamu ugomba kuba uwa mbere mu Amavubi, aha ikipe y’igihugu
yari yerekeje mu mikino ya CECAFA yagombaga kubera muri Tanzania. Amavubi ageze
muri ¼ bamwe mu bakinnyi basabye umutoza ko yakoresha umuzamu Ndori kuko
babonaga Bakame afite ubwoba.
Ndori yitwaye neza muri uwo mukino anaguma mu izamu kugera Amavubi ageze ku mukino wa nyuma batsizwemo na Sudan, nyuma y’iryo rushanwa, Ndori yabaye umuzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe kingana n’imyaka itanu.
Mu gice cya kabiri cy’iki kiganiro cyihariye twagiranye na Ndori Jean Claude, tuzagaruka ku buryo yaje kurogwa n’abakinnyi bari bahanganiye umwanya ndetse n’ubuzima yabanyemo na Bakame muri APR FC n'Amavubi.
Ndori yadutangarije byinshi ku buzima bwe mu mupira w'amaguru
Byinshi mu kiganiro twagiranye wabisanga mu mashusho akurikira:
TANGA IGITECYEREZO