RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda aritegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2020 17:40
0


Miss Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2017, yagaragaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Habimana Hussein.



Miss Shimwa yifashishije amafoto abiri n’indirimbo y’umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Simisola Kosoko [Simi], yavuze ko ategerezanyije amatsiko umwana we.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Duduke’ yasohotse ku wa 18 Mata 2020 imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 15. Yifashishije amagambo ayigize, Guelda yavuze ko umwana we ari bwo butunzi bukomeye yari ategereje mu buzima bwe.

Avuga ko ahora asengera umwana we, ko umunsi bazahura azamuhobera akamusoma byimbitse. Ati “Mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa.”

Ku wa 22 Ukuboza 2019 nibwo Miss Shimwa Guelda yakozwe ubukwe na Habimana Hussein bashyigikiwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bishimiye umuryango mushya bungutse.

Ku wa 15 Ukuboza 2019 nibwo Habimana Hussein yasabye anakwa Miss Shimwa Guelda mu muhango wabereye kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Bombi ku wa 19 Ukuboza 2019 bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byose byabimburiwe n’umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda wabaye kuwa 29 Kamena 2019 ubwo Habimana Hussein yamwambikaga impeta y’urukundo, nk’intangiriro ry’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa Guelda yabaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze.

Miss Shimwa afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Miss Shimwa Guelda yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye

Miss Shimwa yifashishije indirimbo 'Duduke' ya Simi agaragaza ibyishimo ategerezanyije umwana we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND