RFL
Kigali

Byiringiro Steven, umuhanzi akaba na Producer yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2020 16:47
0


Umuhanzi akaba na Producer Steven Byiringiro [Steve Byiringiro] yinjiye mu muziki uhimbaza Imana asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Nahuye na Kristo’ ivuga ku rugendo rwo gukizwa.



Steve winjiye mu muziki amaze igihe agaragara mu matsinda y’abaririmbyi nka Tehillah Dawn Ministry ndetse na Aflewo.

Ni umucuranzi w’imena unayobora imiririmbire mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana. Avuka mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Asanzwe ari umwanditsi n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba ari nawe uzitunganyiriza mu buryo bw’amajwi (Audio).

Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka 13 yiga mu mashuri yisumbuye ari nabwo benshi mu banyeshuri bamubwiraga ko afite impano.

Kuva icyo gihe yafashe umwanya wo kumenya buri kimwe kigendanye n’umuziki, yubaka ubushobozi kugira ngo azinjire mu muziki amaramaje mu rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Byiringiro Steven yavuze ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana kubera ko yakuze akunda umuziki kandi akaba yiyumvamo impano yo kuba yawukora neza agatambutsa ubutumwa bwiza bwafasha benshi babukeneye.

Yavuze ko yinjiye mu muziki afite umwihariko wo kuririmba ubutumwa bwiza bushingiye ku kumenyesha abantu urukundo rw’Imana rutagira ikigombero.

Arashaka gukora umuziki urimo ubuhanga bw’imiririmbire cyane ko yabihuguriwe ndetse abanza no kwitegura bihagije yaba ku bijyanye n’ijwi ndetse n’imicurangire igezweho.

Ati “Ku buryo hamwe no gufashwa na mwuka wera azanyuzamo n'ubundi ibyiza byihariye nk’uko n'abandi aba yarabahaye umwihariko wabo.”

Byiringiro avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki kuko ari ibintu akunda, kandi ngo umuziki n’impano yatunga umuntu biciye mu igeno Imana yamugeneye.

Ubu yasohoye indirimbo yise ‘Nahuye na Kristo’ yuzuyemo ubuhamya bw’ibyamubayeho mu myaka ishize.

Avuga ko kera atiyumvisha uburyo Kristo yaba atuye muri we ariko aho amaze kubyizera akanabyemera hari byinshi byahindutse muri we.

Avuga ko muri we yahindutse mu mitekerereze no mu mikorere. Ati “Aho menyeye aya makuru ari byo nise guhura na Kristo nahise mera nk’umuntu wari uri mu icuraburindi ariko umurikiwe n'umucyo ndetse niyo makuru meza akura umuntu mu kigare akabaho azi ko Imana ari Se.”

Uyu muhanzi aririmba agereranya ibihe bya mbere yo kumenya Kristo n’ibihe bya nyuma yo kumenya Kristo akurikije ingaruka byose byamugizeho.

Byiringiro avuga ko iyi ndirimbo yasohoye ari nk’ifatizo ry’izindi ndirimbo azasohora nyuma kuko n’ubundi ubutumwa azaririmba buzasobanura byimbitse impamvu yahuye na Kristo.

Yavuze ko asanzwe akurikirana umuziki wa René Patrick, Aimé Uwimana, Israel Mbonyi, Alexis Dusabe, Dudu T Niyukuri n’abandi afatiraho urugero yigiraho byinshi ahamya ko bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki we.

Yavuze ko nta gahunda afite yo kureka umuziki, kuko uretse no kuba awukunda umufasha no gusangiza abandi ibyiyumviro afite ku rukundo rw’Imana kuko abantu bose bakeneye gukundwa.        

Ngo aretse umuziki yaba atakaje amahirwe yo kumenyesha abantu ko Imana ibakunda urukundo rutagira ikigombero.

Byiringiro avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere asohora indirimbo nshya, cyane ko ubu bimworohera kuko ari we uzitunganyiriza.

Ngo ni amahirwe akomeye Imana yamuhaye kugira ngo asangire n’abandi ku rukundo rwayo agenda amenyaho umunsi ku munsi.

Umuhanzi Steven Byiringiro usanzwe ari Producer yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Byiringiro yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Nahuye na Kristo' ivuga ku rugendo rwe rwo gukizwa

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAHUYE NA KRISTO' YA STEVE BYIRINGIRO WINJIYE MU MUZIKI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND