RFL
Kigali

UNICEF itangaza ko abanyeshuri barenga miliyoni 400 ku isi batabashije kwigira mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:27/08/2020 16:52
0


Mu kwirinda isakara rya COVID-19, isi yahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe, harimo n’amashuri. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryerekana muri raporo yaryo ko abanyeshuri barenga Miliyoni 400 ku isi batabashije kugerwaho n’amasomo bitewe n’uko badafite ikoranabuhanga (Radiyo, Televiziyo na Mudasobwa).



Amezi arasatira kuba icyenda byemejwe ko Isi yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, kugeza mangingo aya kimaze kugaragara mu bantu bagera kuri Miliyoni 24.3, ndetse kikanahitana 830,398.

Mu rwego rwo gukumira ko ubwandu bwasakara cyane, ibihugu byafashe ingamba—zinakakaye—zo kwirinda. Muri zo, hafunzwe n’amashuri kuva ku y’inshuke, kugeza kuri za kaminuza. Kugeza n’ubu hari ibihugu bitaremera abanyeshuri babyo kuba basubira kwiga, kuko bigiteye impungenge niba ubwirinzi bwakunda igihe abanyeshuri basubizwa mu mashuri.

Muri raporo ya UNICEF yatangajwe ejo hashize, yerekana ko 90% y’ ibihugu by’ isi byashyizeho ingamba zo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, amaradiyo ndetse na tereviziyo. Kuko ibi bikoresho bidatunzwe na bose, uyu muryango werekana ko abanyeshuri bagera kuri miliyoni 463 mu isi batabasha kwiga bitewe n’ uko batabasha kwigira kuri ubu buryo bwashyizweho—mugihe hirindwa COVID-19.

Gusa iyi raporo igaragaza ko n’ ubwo hari imibare yashyizwe ahagaragara, bitavuze ko ariyo mibare ihamye y’ abanyeshuri batagerwaho n’ amasomo bitewe n’ uburyo bushya bwashyizweho bwo kwigira mu rugo. UNICEF yongeraho ko imyigire y’ abanyeshuri itabangamiwe n’ikoranabuhanga ritaboneka mu rugo, ko ahubwo hari n’ ibibazo by’ ubumenyi budahagije bw’ abarimu, ndetse no kuba ababyeyi badafasha abana babo.

Iyo raporo yerekana ko ku isi, uburyo bwifashishijwe kandi bukanagera kuri benshi—mu ngamba zashyizweho zo kwigira mu rugo hirindwa covid-19—ari ubwa tereviziyo. Bavuga ko (UNICEF), abanyeshuri bagera ku kigero cya 62% aribo bagezweho n’ ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe insakaza mashusho (tereviziyo)—aba ni abanyeshuri bagera kuri miliyoni 930 mu isi.

Gusa uyu muryango ugaragaza ko n’ ubwo ubu buryo bwagera kuri benshi hakiri imbogamizi yo kuba abiga batagerwaho n’ imfasha nyigisho. Ku kigero rusange cy’ isi aho abanyeshuri 31% batabasha kugerwaho n’ amasomo muri ubu buryo bushya, UNICEF yerekana ko byibuza 49% y’ikigereranyo rusange yihariwe n’ Uburasirazuba ndetse n’ Uburengerazuba bwa Afurika.

Imibare yerekana ko muri ibyo bice by’ Afurika (twavuze haruguru), abagerwaho n’ amasomo muri ubu buryo ari miliyoni 68, mu gihe abo atageraho ari miliyoni 67. Muri rusange (isi yose) abagerwaho n’ amasomo muri iyi myigire mishya bagera kuri miliyoni 1,043.

Iyi raporo kandi yerekana ko muri aba banyeshuri batagerwaho n’ amasomo hifashishijwe uburyo bw’ ikoranabuhanga, radio na tereviziyo, ko abanyeshuri 3 muri 4 usanga baturuka mu bice by’ ibyaro, cyangwa mu miryango ikennye.

Mu nkuru y’ ikinyamakuru The New York Times, kivuga ko hari ubushakashatsi bwerekana ko abana b’ abanyeshuri baturuka mu miryango yishoboye (ikize), kandi ababyeyi babo bakaba baranize, abo bana bagira amahirwe yo kwiga kandi neza mu rugo. Ibi, ngo bikaba byakongera urwego rw’ impungenge z’ uko ifungwa ry’ amashuri bitewe na covid-19 ryaba intandaro y’ ubusumbane (nkuko byanditse na Antonio Guterres/Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye).

Kugeza ubu, ibihugu birahangana no gufungura amashuri, gusa bimwe na bimwe bikongera gufunga bitewe n’ uko habonetsemo ubwandu bwa covid-19. Hari n’ ibihugu byamaze kwemeza ko uyu mwaka w’ amashuri wa 2020 wabaye imfabusa. Mu gihe ahandi hakigwa ku ngamba zafatwa ngo abanyeshuri babe bakwiga.

Ni ngamba ki zikwiye gufatwa ngo abanyeshuri bose babashe kwiga, kandi bidahutaje Ubuzima bwabo? Ikibazo rusange.

Src: unicef.org, un.org. The New York Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND