RFL
Kigali

Zimbabwe: Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko yakaswe ubugabo n’umukunzi we nyuma yo gutongana ahita apfa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/08/2020 13:43
0


Umugabo w'imyaka 49 uzwi ku izina rya Christopher Muchenga muri Zimbabwe yapfuye nyuma y'uko umukunzi we amukase ubugabo ubwo bamaraga gutongana.



Nk’uko amakuru abitangaza, umugabo witwa Christopher wari ufite imyaka 49 yapfuye nyuma y'uko umukunzi we uzwi ku izina rya Mbuya Ropafadzo amukase ubugabo bakimara gutongana.

Umuvugizi w'umuryango wa nyakwigendera, Margaret Kamwaza yavuze ko Christopher yahisemo kugirana ibihe byiza n'umukunzi we ubwo yari akimara kubona umushahara we, ibyo bihe byiza ntibyarangiye neza rero kuko baje kugira impaka hagati yabo ndetse bararwana  birangira umukobwa akase ubugabo bw’incuti ye.

Ati: “Twabuze umuvandimwe wuje urukundo kandi urupfu rwe rwatubabaje kuko yishimiye kwifatanya n’umukunzi we ubwo yari akimara kubona amafaranga agenewe gutunga umuryango, yagiye kumarana ijoro ryose n’umukunzi we ariko abaturanyi bavuga ko bumvise urusaku rwinshi ubwo uwo mukunzi we yamukataga ubugabo. Nyakwigendera Christopher asize abana bane.

Src: Feedmuste.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND