Umugabo w'imyaka 49 uzwi ku izina rya Christopher Muchenga muri Zimbabwe yapfuye nyuma y'uko umukunzi we amukase ubugabo ubwo bamaraga gutongana.
Nk’uko amakuru abitangaza, umugabo witwa Christopher wari
ufite imyaka 49 yapfuye nyuma y'uko umukunzi we uzwi ku izina rya Mbuya
Ropafadzo amukase ubugabo bakimara gutongana.
Umuvugizi w'umuryango wa nyakwigendera, Margaret Kamwaza
yavuze ko Christopher yahisemo kugirana ibihe byiza n'umukunzi we ubwo yari
akimara kubona umushahara we, ibyo bihe byiza ntibyarangiye neza rero kuko baje
kugira impaka hagati yabo ndetse bararwana
birangira umukobwa akase ubugabo bw’incuti ye.
Ati: “Twabuze umuvandimwe wuje urukundo kandi urupfu rwe rwatubabaje
kuko yishimiye kwifatanya n’umukunzi we ubwo yari akimara kubona amafaranga
agenewe gutunga umuryango, yagiye kumarana ijoro ryose n’umukunzi we ariko
abaturanyi bavuga ko bumvise urusaku rwinshi ubwo uwo mukunzi we yamukataga ubugabo. Nyakwigendera Christopher
asize abana bane.
Src: Feedmuste.com
TANGA IGITECYEREZO