Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cardi B yakoze ibyatangaje benshi ashyira ifoto ya Melania Trump ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ubwambure bw’uyu mugore wa Donald Trump.
Ibi bije nyuma y'aho Umunyapolitiki wo muri Amerika, DeAnna
Lorraine, avuze ko Leta idakeneye abantu
bameze nka Cardi B muri Amerika kubera kwiyandarika, ahubwo ko bakeneye abantu
bameze nka Melania Trump wiyubaha mu kinyabupfura utiyandarika. Ibi Cardi B byaramurakaje
ariko kubona ko Melania Trump bamushima kandi nawe yiyandarika ni bwo yasangije
ifoto abantu Melania Trump yambaye ubusa.
Nyuma y'uko umugore wa Donald Trump avugiye mu nama
mpuzamahanga ya Repubulika, ashimangira ibyiza bagezeho n'ibyo
bazageraho, umusesenguzi wa politiki DeAnna Lorraine yavuze ko Amerika ikeneye abagore
benshi cyane bameze nka Melania Trump atari
abameze nka Cardi B".
Ifoto Cardi B yaherekeje amagambo atari meza
Uyu muraperi kuri Twitter, yasangije abantu iyi ifoto ya Melania yambaye ubusa ayiherekeza
amagambo mabi cyane yakumvikana nabi ashyizwe mu Kinyarwanda, amwe mu magambo
yabanje agira ati ”Iyi foto hari ikintu iri bumpe,…”. Cardi yashakaga kuvuga ko Umunyapolitiki, DeAnna
wiyita umurwanyi uharanira inyungu,
ashobora kuba atarakoze ubushakashatsi buhagije mu buzima bwa Melania mbere ya
politiki.
Ifoto ya Melania Trump Cardi yashyize hanze
DeAnna ntiyigeze
asubiza mu buryo butaziguye Cardi B, ariko byazamuye umwuka mubi nawe
aramwandagaza aho yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter yandagaza Cardi B. Yagize ati: "Cardi
B: Kunywa ibiyobyabwenge no kwambura abagabo mu gihe cye, aririmba indirimbo
zivuga ku gitsina cye, yonona urubyiruko rwacu, umugabo we amuca inyuma maze abwira urubyiruko rwo muri Amerika ko ari
byiza kugumana n'umugabo uguca inyuma na Joe Biden & Kamala Harris
baramushyigikiye ! ".
Cardi B aherutse gushyira hanze indirimbop ayita WAP. N’ubwo abantu benshi batanze ibitekerezo kuri yo, abanyabwenge b’aba repubulika n’abayoboke b’amadini, 'WAP' barayishimiye cyane ikaza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard kandi ikanandika amateka mu cyumweru yasohotsemo.
TANGA IGITECYEREZO