RFL
Kigali

Cardi B nyuma yo kwerekana ubwambure bwa Melania Trump ku karubanda yahise yandagazwa bikomeye n’umunyapolitiki

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/08/2020 14:06
0


Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cardi B yakoze ibyatangaje benshi ashyira ifoto ya Melania Trump ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ubwambure bw’uyu mugore wa Donald Trump.



Ibi bije nyuma y'aho Umunyapolitiki wo muri Amerika, DeAnna Lorraine, avuze ko Leta idakeneye abantu bameze nka Cardi B muri Amerika kubera kwiyandarika, ahubwo ko bakeneye abantu bameze nka Melania Trump wiyubaha mu kinyabupfura utiyandarika. Ibi Cardi B byaramurakaje ariko kubona ko Melania Trump bamushima kandi nawe yiyandarika ni bwo yasangije ifoto abantu Melania Trump yambaye ubusa.

Cardi B posts nude Melania Trump photo in dig at First Lady's glamour model  past - Mirror Online

Nyuma y'uko umugore wa Donald Trump avugiye mu nama mpuzamahanga ya Repubulika, ashimangira ibyiza bagezeho n'ibyo bazageraho, umusesenguzi wa politiki DeAnna Lorraine yavuze ko Amerika ikeneye abagore benshi cyane bameze nka Melania Trump atari abameze  nka Cardi B".

Ifoto Cardi B yaherekeje amagambo atari meza

Uyu muraperi kuri Twitter, yasangije abantu iyi ifoto ya Melania yambaye ubusa ayiherekeza amagambo mabi cyane yakumvikana nabi ashyizwe mu Kinyarwanda, amwe mu magambo yabanje agira ati ”Iyi foto hari ikintu iri bumpe,…”. Cardi yashakaga kuvuga ko Umunyapolitiki, DeAnna wiyita  umurwanyi uharanira inyungu, ashobora kuba atarakoze ubushakashatsi buhagije mu buzima bwa Melania mbere ya politiki.


Ifoto ya Melania Trump Cardi yashyize hanze

DeAnna ntiyigeze asubiza mu buryo butaziguye Cardi B, ariko byazamuye umwuka mubi nawe aramwandagaza aho yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter yandagaza Cardi B. Yagize ati: "Cardi B: Kunywa ibiyobyabwenge no kwambura abagabo mu gihe cye, aririmba indirimbo zivuga ku gitsina cye, yonona urubyiruko rwacu, umugabo we amuca inyuma  maze abwira urubyiruko rwo muri Amerika ko ari byiza kugumana n'umugabo uguca inyuma na Joe Biden & Kamala Harris baramushyigikiye ! ".

Cardi Responds to Republican Referencing Melania Trump to Diss Her | Complex

Cardi B aherutse gushyira hanze indirimbop ayita WAP. N’ubwo abantu benshi batanze ibitekerezo kuri yo, abanyabwenge b’aba repubulika n’abayoboke b’amadini, 'WAP' barayishimiye cyane  ikaza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard kandi ikanandika amateka mu cyumweru yasohotsemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND