RFL
Kigali

Meddy ari gushakisha umwana wo mu Bugesera umaze iminsi abyina indirimbo zigezweho zirimo n’iye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2020 10:36
0


Umuhanzi Ngabo Medard wiyise Meddy uri mu bakomeye mu Rwanda, yasabye buri wese waba uzi umwana witwa Itangishaka Bright [Kabyuri] kumuhuza nawe.



Ni mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, nyuma y’uko Kabyuri w’imyaka umunani abyinnye indirimbo ye ‘We Don’t Care’ aherutse guhuriramo na Rj the Dj ndetse na Rayvanny.

Meddy ati “Ndigushakisha uyu mwana. Niba uzi aho namusanga umenyeshe.”- Uyu muhanzi yanasabiye umugisha uyu mwana. 

Kabyuri abarizwa mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Murenge wa Kanazi. Ni umwe mu bana bakiri bato bafite impano itangaje yo kubyina indirimbo zitandukanye.

Amaze iminsi ahererekanywa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’indirimbo ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius yakoranye na Bruce Melodie aherutse kubyina.

Kabyuri yabwiye ikiganiro The Choice Tv cya Isibo Tv, ko umwana witwa Safi amwereka kuri telefoni indirimbo n’imbyino hanyuma agatangira kubyigana.

Yavuze ko n’ubwo agejeje imyaka umunani y’amavuko ataratangira ishuri ku mpamvu adasobanura neza. Kuba akunze kugaragara adasa neza ngo ni uko yirirwa akina n’abandi bana.

Uyu mwana w’umuhungu agaragara mu mashusho yambaye ikabutura y’ubururu bwerurutse, umupira yapfundikiye mu rucyenyerero; rimwe na rimwe akaba yambaye inkweto cyangwa ntazo.

Abyina indirimbo zitandukanye inyuma ye hari Radio yanditseho ‘Wireless Speaker’ imufasha kumva neza indirimbo.

Uyu mwana avuga ko izina ‘Kabyuri’ yarihawe na Nyina ko mu busanzwe yitwa Itangishaka Bright. Avuga kandi ko avukana n’undi mwana umwe.

Benshi banditse basaba ko uyu mwana yafashwa mu buryo bwose bushoboka, agahabwa imyambaro, agafashwa kujya mu ishuri n’ibindi byamuhindurira ubuzima mu gihe kirambye.

Kabyuri avuga ko atazi kuririmba, ko we yashyize imbere kumenya kubyina gusa. Uyu mwana agaragaza inseko buri uko abyina indirimbo, ingufu no kugaragaza yacengewe n’ibyo abyina.

Meddy yasabye buri wese kumuhuza na Kabyuri wo muri Bugesera

Meddy yavuze ko uyu mwana afite impano itangaje amusabira umugisha ku Mana

Kabyuri amaze iminsi abyina indirimbo z'abahanzi barimo Pius, Rayvanny n'abandi, aho avuga ko abyigishwa n'umwana witwa Safi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND