RFL
Kigali

Inzozi z’umuryango w’abana b’abaririmbyi ‘Pueri Cantores’ b’i Rutongo binjiye mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 18:39
0


Umuryango w’abana b’abaririmbyi ‘Pueri Cantores’ b’i Rutongo binjiye mu muziki uhimbaza Imana basohora amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise “Mana yacu dore turakugana.”



Pueri Cantores ni umuryango w'abana b'abaririmbyi ba Kiliziya bambara umusaraba w'igiti, ukaba ari umuryango ukorera muri Kiliziya y'Isi yose.  Pueri Cantores Rutongo ni rimwe mu matorero akorera mu Rwanda ryashinzwe ku wa 22 ukuboza 1968 bahabwa izina ry'Abahire. Muri uwo mwaka nibwo ryemewe mu matorero yo mu Rwanda mu muhango wari uyobowe na Bishop Andre Perraudin. 

Kuri uyu wa Kane basohoye indirimbo ‘Mana yacu dore turakugana’ irimo ubutumwa ishishikariza abantu kugarukira Imana ndetse no guhindukirira imigenzo myiza. Iyi ndirimbo ‘Mana yacu dore turakugana’ yanditswe n'abatangije uyu muryango muri Paroisse ya Rutongo.

Ushinzwe ibijyanye no kwiga indirimbo ndetse n’amajwi yose Nshimiyimana Roberto yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo gusohora iyi ndirimbo kugira ngo batange umusanzu wabo mu cyakorwa kugira ngo abakristu bakomeze gukomera ku Mana.

Uyu musore umunyerewe mu itsinda ‘Salome&Roberto’ avuga uyu muryango ayoboye bafite inzozi zo gufasha abana kugira uruhare mu bikorwa by’amahoro ku Isi. Ati “Dufite inzozi z'uko abana bose bo ku isi bagira uruhare mu bikorwa by'amahoro bakoresheje amajwi yabo.”

Akomeza ati “Dushaka guteza imbere umuziki w'abana ku rwego abantu bose bawumenyamo kandi atari indirimbo zihimbaza Imana gusa ahubwo n'izinjira mu muco w'igihugu cyacu.”

Pueri Cantores ni umuryango umaze kugira ibikorwa byinshi dore ko buri mwaka ikora ibitaramo bisusurutsa abakristu, ikaba yaranakoze Yubile y'imyaka 50 mu 2018. Ugizwe n'abana bose hamwe 128 harimo abakobwa 70 ndetse n'abahungu 58. Umuryango w'Abana b'abaririmbyi ba Kiliziya watangiriye mu Bufaransa mu w'1907. Mu Rwanda wahageze mu w'1957, ugera i Rutongo mu w'1968.

Umuryango w'abana b'abaririmbyi 'Pueri Cantores' b'i Rutongo binjiye mu muziki uhimbaza Imana

Aba bana bafite intego yo kwigisha bagenzi babo kugira uruhare mu mahoro arambye ku Isi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRMBO 'MANA YACU DORE TURAKUGANA' YA PUERI CANTORES RUTONGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND