RFL
Kigali

Umuraperi Future yatandukanye n’umukunzi we Lori Harvey

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:25/08/2020 16:31
0


Nyuma y’amakuru yavuzwe cyane hagati y’umuraperi Future n’umukunzi we Lori Harvey ko umubano wabo utameze neza, ubu amakuru aravuga ko aba bombi bamaze gutandukana nyuma y’uko buri umwe akuye mugenzi we kubo akurikira kuri Instagram.



Inkuru yitandukana ry’umuraperi Future n’umunyamideli Lori Harvey yamenyekanye nyuma y’uko aba bombi buri umwe akuye mugenzi we kubo akurikirana ku rubuga rwa Instagram (Unfollow). Amakuru dukesha Dailymail avuga ko aba bombi bamaranye igihe cyinini babana mu gihe cya guma mu rugo (Lockdown).

Mu gihe cya guma mu rugo (Lockdown) aba bombi bagaragaye bishimanye muri Califorinia mu nzu iri mu gace ka Beverly Hills agace gatuwe cyane n’ibyamamare. Mu mafoto atandukanye banyuzaga ku rubuga rwa Instagram yagaragazaga aba bombi bameranye neza. Uyu muraperi Future yaje gusiba amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram harimo nayo ari kumwe n’uyu mukobwa.

Future and Lori

Amakuru avuga ko Future yamaze gutandukana na Lori Harvey

Urukundo rwaba bombi rwatangiye kumenyekana kuva muri Mutarama ubwo batangiraga kugendana mu ruhame. Nyuma baza kugaragara bari kumwe mu gihugu cya Jamaica ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 23 y’amavuko, nyuma ku munsi w’abakundana wa Saint Valentin uyu muraperi Future yaje kugaragara ari kumwe n’uyu mukobwa bishimanye.

Nubwo ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko urukundo rwaba bombi rwaba rwageze ku musozo. Ku ruhande rwabo ntacyo baratangaza. Lori Harvey ni umunyamideli w’imyaka 23 y’amavuko nyina umubyara Marjorie Harvey ni umugore wa Steve Harvey umugabo uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo Steve Harvey ntabwo ari Se umubyara ahubwo ni umugabo wa Nyina.

Steve family

Lori Harvey n'umuryango we

Uyu muraperi wakunze mu ndirimbo zitandukanye nka “Mask Off”, “ Life Is Good “ n’izindi nyinshi zitandukanye yavuzwe mu rukundo n’abagore batandukanye banabyaranye, aho bivugwa ko uyu muraperi afite abana bagera ku munani ku bagore batandukanye.

Mu mezi macye ashize uyu muraperi aherutse kujyanwa mu nkiko n’umugore witwa Eliza Seraphina aho yamushinjaga kudatanga amafaranga y’indezo y’umwana babyaranye agera ku $53,000 ku kwezi. Future yahakanaga uyu mwana nyuma ni bwo haje gufatwa ibizamini bya DNA bigaragaza ko uyu mwana ari uwe koko.

 

Src: Rap Up & Dailymail

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND