RFL
Kigali

Umunyaduhigo mu gusiganwa ku maguru, Usain Bolt yishyize mu kato nyuma yo kwandura Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 16:18
0


Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Usain Bolt waciye agahigo ko kwegukana imidali ya zahabu inshuro umunani mu mikino Olempike, yatangaje ko yishyize mu kato nyuma yo kwandura Coronavirus.



Uyu munya-Jamaica w’imyaka 34 y’amavuko, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko yishyize mu kato mbere y’uko ahabwa ibisubizo by’ibizamini bya Coronavirus yafashwe nubwo nta bimenyetso yagaragazaga.

Yagize ati “Kugira ngo nizere ko meze neza, ndishyira mu kato kandi ntimugire ikibazo. Nafashwe ibizamini ku wa Gatandatu, ndi kugerageza kubyitaho, ku bw’ibyo ndaguma hano ku bw’inshuti zanjye. Ikindi ni uko nta bimenyetso ngaragaza, ngiye kwishyira mu kato ntegereze ibisubizo ndebe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima y’uburyo nzabikoramo”.

Bolt yatangaje ko ashobora kuba yaranduye Coronavirus nyuma yo gukoresha ibirori byo kwishimira isabukuru ye y’amavuko ndetse bivugwa ko byitabiriwe n’abarimo rutahizamu wa Manchester City, Raheem Sterling. Usain Bolt wabaye umukinnyi ukomeye wo gusiganwa ku maguru, yasezeye mu 2017 nyuma ya Shampiyona y’Isi yabereye i Londres mu Bwongereza.

Usain Bolt yegukanye imidali myinshi mu gusiganwa muri metero 100 na 200

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND