RFL
Kigali

U Bubiligi: King Landry yinjiye mu muziki uhimbaza Imana avuye muri ‘secular’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2020 13:40
0


Umuhanzi King Landry yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ibyo unkorera’ amwinjiza mu muziki uhimbaza Imana nyuma yo kuva mu muziki usanzwe ‘Secular’.



Manzi Rukundo ukoresha izina rya King Landry mu muziki ni umusore ukiri muto ubarizwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi. 

Yavutse mu 1997 asengera muri Zion Temple yo mu Mujyi wa Namur. Uyu muhanzi yabanje kuririmba indirimbo zisanzwe zirimo nka ‘Come Back’ yakoranye na Captain Roy n’izindi.

Landry kandi yaririmbye mu bitaramo bizwi nk’ibisope birimo nk’ibyo yakoze mu Ukuboza 2019 yahuriyemo na Ras Kayaga, Imisozi 1000, Dj Saido, Dj Ldxx n’abandi. 

King Landry yabwiye INYARWANDA, ko yakuriye mu muryango ukijijwe ariko aza kwisanga mu ndirimbo za ‘secular’ byanatumye afata icyemezo cyo kwiyegurira Imana.

Yavuze ko kwinjira muri gospel yabitekerejeho igihe kinini, ndetse umutima ukajya umuhata ariko we akinangira.

Ati “Umutima wanjye wahoraga umbwira ko nkwiriye kuba umuramyi gusa nkakomeza kwinangira ariko ngeraho mfata umwanzuro.”

“Sinavuga ko byagoye cyane kuko nakuriye mu muryago ukijijwe cyane ariko nanjye ubwànjye siniyumvishije ukuntu nisanze muri 'secular' gusa Imana yaje kungirira ubuntu ubu ndayiramya.”

Landry yavuze ko akeneye amasengesho kugira ngo atazasubira inyuma mu rugendo rushya yatangiye.

Uyu musore afitanye isano ya hafi n’umuhanzi uri kuzamuka muri iki gihe witwa Babou uherutse gusohora indirimbo ‘Teamo’.

Indirimbo ‘Ibyo unkorera’ yasohoye yakozwe na Producer Boris uri mu bagezweho muri iki gihe, dore ko ari gukora nyinshi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Uyu musore yasabye abantu bose kumushyigikira mu rugendo rushya yatangiye, kuko afite byinshi azabagezaho mu minsi iri imbere.

Umuhanzi King Landry yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nyuma yo kuva muri 'secular'

Landry yasabye amasengesho kugira ngo azakomeza neza urugendo yatangiye rwo gukora indirimbo zihimbaza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBYO UNKORERA' YA KING LANDRY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND