Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) cyemereye gukoresha amaraso y’abakize coronavirus mu rwego rwo kuvura iyi ndwara,
Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa FDA cyavuze ko hakiri kare ngo babone ibimenyetso simusiga
byerekana ko amaraso y’abakize coronavirus ashobora kugabanya impfu no kuzamura
ubuzima bw’abakirwaye, Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Peter Marks,
umuyobozi w'ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa Peter
Marks yagize ati: "Byagaragaye ko ibi bintu bifite umutekano kandi
twishimiye ibyo."
Iki kigo kandi cyavuze ko cyemeje
ko ari inzira itekanye mu isesengura ry’abarwayi 20.000 bahawe ubuvuzi. FDA
yavuze ko kugeza ubu, abarwayi 70.000 bamaze kuvurwa hifashishijwe plasma y’amaraso
y’abakize coronavirus ( plasma ni igice cy’amaraso gishinzwe gutwara
intungamubiri n’abasirikare mu maraso)
Impamvu ikomeye bifashisha iyi
plasma y’abakize coronavirus nuko ubushakashatsi bwerekanye ko abasirikare baba mu mubiri w’uwakize
coronavirus baba bafite imbaraga nyinshi ku bury bafasha umuntu ukirwaye kugira
ubwirinzi bwisumbuye kubwo yari afite
Ikigo cyavuze ko abarwayi bungukiye byinshi mu kwivuza ari
abatarengeje imyaka 80 kandi batari ku byuma bibafasha guhumeka, Bene abo
barwayi bari bafite 35% byo kubaho neza ukwezi nyuma yo kuvurwa.
Gusa Dr Amesh Adalja, intiti nkuru mu kigo cya Johns Hopkins
gishinzwe umutekano w’ubuzima, yavuze ko ashidikanya ku by’iki gikorwa ati:
"Kuvura hifashishijwe amaraso y’abakize
bifite ishingiro, ariko ntituramenya iby’iki gikorwa kuko ntitwigeze tubona
amakuru ahagije kuri cyo kugira ngo twerekane ko ari ingirakamaro rwose".
TANGA IGITECYEREZO