RFL
Kigali

Emmy yavuze ku ndirimbo ‘Care’ na Album yahurijeho abahanzi bakomeye azamurika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2020 13:16
0


Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wiyise Emmy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Care’ ateguza Album yahurijeho abahanzi bakomeye.



Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 02 n’amasegonda 46 amaze iminsi ibiri asohotse yakozwe na One Shot, n’aho mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho.

Agaragaramo umukobwa w’umunyamideli witwa Bob Fallone abantu benshi bazi mu myidagaduro yo mu gihugu cya Kenya.

Muri iki gihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Texas ari naho umuhanzi Emmy yamusanze bakorerayo iy’indirimbo no mu Mujyi wa Dallas.

Indirimbo ‘Care’ yubakiye ku gukangurira abakundana gushimishanya hagati y’abo no gushima ibyiza by’umugore w’umunyafurika.

Emmy yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ‘Care’ iri kuri Album ashobora kumurika mu mpera z’uyu mwaka, kandi ko iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bindi bihugu.

Yavuze ko iyi Album yayitondeye kuko yanifashishijeho aba-Producer b’abahanga kugira ngo azashyire ku isoko Album yishimira kandi yizera neza ko izanyura benshi.

Uyu muhanzi yavuze ko atahita atangaza abahanzi bakoranye kuri iyi Album ‘Kuko ni agaseke kagipfundikiye’.

Emmy ugiye kumara imyaka irindwi muri Amerika, yavuze ko iyi Album ivuze ikintu kinini mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, harimo no kudacika intege.

Mu myaka ibiri ishize nibwo Emmy yatangiye kuvuga ko ari gukora kuri Album. Ubu yavuze ko ageze ku kigero cyiza cy’uko yakwizeza abantu ko azayisohora muri uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha bitewe na Covid-19.

Ati “Urabizi ko Album ari akazi katoroshye hari indirimbo zimwe nagiye nsohora. Icyo navuga ni uko iri hafi kurangira n’ubwo imikorere igoye kubera bino bihe bya Covid-19.”

Emmy yavuze ko mu gihe atarasohoka ku mugaragaro iyi Album azakomeza gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigeze kugira ngo ‘abakunzi banjye baticwa n’irungu’.

Yashimye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ku bw’urukundo bamweretse kuri iyi ndirimbo ‘Care’ yasohoye.

Avuga ko ari indirimbo yatumye agira n’abafana mu bihugu bitandukanye cyane cyane ngo abo muri Kenya bamugaragarije kumushyigikira mu buryo bukomeye.

Emmy yavuze ko atarahitamo neza izina azita iyi Album, ariko ngo we n’ikipe bari gukorana batangiye kubitekerezaho.

Umuhanzi Emmy yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Care' yifashishijemo umunyamideli uzwi cyane muri Kenya

Emmy yatanze icyizere cy'uko uyu mwaka ashobora kumurika Album amaze imyaka irenga ibiri akora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CARE' Y'UMUHANZI EMMY

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND