RFL
Kigali

Lionel yasohoye indirimbo ‘Promise’, avuga ku ngamba n’izina rishya yiyise-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2020 11:15
0


Umuhanzi Mugisha Lionel [Lionel Mr Lover Boy] wegukanye irushanwa ry’umuziki rya ‘I’m the Future’ yasohoye amashusho y’indirimbo y’urukundo yise ‘Promise’ nyuma y’amezi icumi acecetse mu muziki.



Mbere y’iyi ndirimbo yari yabanje gusohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Mad Love’, avuga ko yamuciriye inzira mu rugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu. 

Ni indirimbo kandi avuga ko yari afiteho gushidikanya, kuko atari azi uko abafana n’abakunzi b’umuziki bazamwakira, akarenzaho ko yayiririmbye no mu njyana atari asanzwe amenyereye.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Promise’ ivuga ku musore usezeranya umukobwa kuzakomeza kumukunda mu bibi no mu byiza.

Uyu musore abwira uyu mukobwa ko yamubereye isoko y’umunezero, ishya n’ihirwe, inshuti y’akadasohoka bityo ko azamuhoza ku mutima kuko ari we gisubizo cy’inzozi ze.

Lionel yabwiye INYARWANDA, ko yari amaze amezi icumi nta ndirimbo nshya asohora bitewe n’uko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amasomo yagombaga gukurikirana ku ishuri.

Yavuze ko igihe cya ‘Guma mu Rugo’ yacyibyaje umusaruro yifashisha Producer David bakora indirimbo nyinshi, avuga ko bagiye gutangira gusohora uko bucyeye n’uko bwije.

Ati “Nyuma twashatse umuti dukora indirimbo. Iyi nsohoye (Promise) ni imwe ariko hari n’izindi. Ikintu nabwira Abanyarwanda ni uko banshyigikira ntakubatenguha.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PROMISE' YA LIONEL MR LOVER BOY

">

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Lionel agaragara acuranga gitari. Yavuze ko muri iki gihe ashyize imbere kwiga ibicurangisho by’umuziki birimo na gitari kugira ngo ajye ayifashisha mu guhimba indirimbo ze.

Yavuze ko bari muri studio ari nabwo yatekereje kwiyita izina rishya nk’akarango k’umuziki we, kugira ngo abantu bajye bamutandukanya n’abandi.

Ni izina kandi avuga ko yahisemo kugira ngo yereka abafana be ko abazirikana, by’umwihariko abakobwa bamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ati “Iri zina naryo ryaje muri iyi Covid-19 kuko twari twaragiye kuba muri studio. Rero turi gushaka ‘brand’ y’umuhanzi nanjye rero mbona ni Lionel ariko hakiyongeraho ‘Mr Lover Boy.’

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Promise’ yakozwe na Producer David n’aho amashusho yatunganyijwe na Wax. Agaragaramo abanyamideli Vanessa na Barrick bambitswe na Kezem &Koukou-G.

Umuhanzi Lionel Mugisha yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Promise'

Lionel yiyise Mr Lover Boy mu rwego rwo kugaragaza akarango ke mu muziki nk'umuhanzi wigenga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LIONEL MR LOVER BOY AVUGA KU NGAMBA NSHYA AGARUKANYE MU MUZIKI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND