RFL
Kigali

Nta mubyeyi igira! RBC yifashishije Fayzo Pro ufite Se wishwe na Covid-19 atanga ubuhamya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/08/2020 8:51
0


Tuyishimire Faysal Hassan [Producer Fayzo] umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yagarutse ku bubabare Se yanyuzemo kugeza yishwe na Covid-19, asaba buri muturarwanda kuba maso.



Mu minsi ishize ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko kizifashisha ubuhamya bw’abakize Covid-19 mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo kimaze kwica abantu 12 mu Rwanda.  

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, nibwo RBC yatangiye iki gikorwa aho yashyize kuri Twitter, ubutumwa bwa Producer Fayzo ufite Se wabaye umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda.

Mu butumwa bwe, Producer Fayzo yabanje kuvuga incamake ku buzima bwa Se, avuga ko yari umushoferi ufite imyaka 65 y’amavuko ukunzwe n’inshuti n’abaturanyi. Avuga kandi ko yari umuntu witaga ku muryango we cyane.

Akigera mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yakoreraga akazi k’ubushoferi, isuzumwa yakorewe n’abaganga ryagaragaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Fayzo avuga ko Se we yumvaga ko ari Malaria bitewe n’uko yari arembye, ariko abaganga bamuha ubutabazi bwihuse.

Se yahise ajyanwa mu bitaro by’i Kanyinya bamukorera ibishoboka byose, ariko nyuma y’iminsi mike yitaba Imana.

Avuga ko inzira y’umusaraba Se yanyuze ayizi, bitewe n’uko yakundaga kumwoherereza amajwi (Kuri WhatsApp) amubwira uko amerewe.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 abo mu muryango we bose ntibabashije guherekeza umubyeyi wabo bakundaga ariko kubera iki cyorezo baramubura.

Yavuze ko Se akazi yakoraga kari gafitiye akamaro umuryango we, by’umwihariko igihugu muri ibi bihe bya Coronavirus.

Producer Fayzo ati “Nta munyarwanda ukwiye kubura uwe kubera iki cyorezo. Koronavirus nta mubyeyi igira. Iyo imugira ntiba yaratwaye uwanjye. 

Yasabye buri wese kuba intangarugero mu mirimo ye ya buri munsi, akirinda ingendo zitari ngombwa.

Yabwiye abakiri bato ko badakwiye gushukwa n’ubuto ngo bumve ko icyorezo cya Covid-19 kitabahitana, kuko bashobora kwanduza abandi.

Ati “Gishobora kutakwica ariko ukanduza abo mu muryango wawe n’abageze mu zabukuru bazahazwa n’iki cyorezo.”

Yavuze ko n’ubwo abantu bashobora kumva ko barambiwe n’iki cyorezo, ngo cyo ntikirambirwa. Ati “Izatugeraho mu gihe cyose tuyihaye umwanya’.

Fayzo yasabye buri muturarwanda kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana na Covid-19

Producer Fayzo yavuze ko nta munyarwanda ukwiye kubura uwe kubera Covid-19, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND