RFL
Kigali

Deo Salvator yahuriye mu ndirimbo n'abahanzi mpuzamahanga bahagarariye uruganda rukora ibikapu by'ibicurangisho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2020 23:55
0


Umuhanzi Nyarwanda Deo Salvator ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari yahuriye mu ndirimbo yitwa ‘Lovely Day’ n’abahanzi mpuzamahanga bahagarariye uruganda rukora ibikapu by’ibicurangisho.



Iyi ndirimbo ‘Lovely Day’ yasohotse ku wa 20 Kanama 2020, ifite iminota 05 n’amasegonda 12’.

Muri Kamena 2019, nibwo uruganda rwo mu Bwongereza Fusionbags rukora ibikapu by'ibicurangisho harimo na gitari rwongereye Deo Salvator mu bahanzi baruhagarariye ku Isi biza byiyongera ku ruganda G7th Capo yari asanzwe ahagariye rukora utwuma dufata imirya ya gitari (kapo).

Uruganda rwa Fusionbags rwahoze rufite gahunda yo guhuriza abanzi bayo hamwe bagakora indirimbo bahuriyeho ariko biza kurangira indirimbo ikozwe mu bihe by'icyorezo Coronavirus.

Ku mpamvu z’ibihe bikomeye isi irimo bahisemo indirimbo abantu bose bakwisangamo kandi ikabongerera icyizere, bahitamo gusubiramo indirimbo "Lovely Day" (Umunsi Mwiza) y'icyamamare Bill Withers.

‘Lovely Day’ yahuriweho n'abahanzi nka Donald Waugh (U.S.), Antoine Ladoué (France), Jordan Scannella (U.S.), Andy Hidber (Switzerland), Deo Salvator (Rwanda), Lars Mullen (U.K.), Amanda Wheately (U.K), Brian Butler (U.K).

Rima Badeen (Switzerland), Sandra Ristic (Switzerland), Mandi Harkett (U.K), Usama Allati - (Palestine), Gray Henry - (U.S.), Alexis Baro - (Cuba), Alex Yoshii - (Austria), Artur Uronen - (Finland), Ahmad Hani - (Dubai).

Kugira ngo indirmbo ikorwe buri wese yohereje igice cye yacuranze, Salvator yacuranzemo gitari akusitike.

Salvator yabwiye INYARWANDA, ko ari ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije guhurira muri iyi ndirimbo n’abahanzi mpuzamahanga.

Ati “Ni ibyishimo gusangira ibyishimo by'umuziki n'abanyamuziki bagenzi banjye by'umwihariko kandi abatuye isi badukurikira.”

“Ni iby’agaciro kubona ari njye munyafurika uri mu bahagarariye uru ruganda, biri munzira nziza zo kuzamura injyana ya fingerstyle ku mugabane w'Afurika."

Mu 2019 Salvator yatoranyijwe n'uruganda rukomeye rwa Fusionbags

Umuhanzi Salvator yaririmbye mu ndirimbo "Lovely Day" yahuriyemo n'abahanzi mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVELY DAY' SALVATOR YAHURIYEMO N'ABAHANZI MPUZAMAHANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND