RFL
Kigali

Sevilla yatwaye igikombe cya gatandatu cya UEFA Europa League - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/08/2020 7:12
0


Ikipe ya Sevilla yatsindiye Inter Milan ku mukino wa nyuma ibitego 3-2 ihita yegukana igikombe cya Europa League umukino wabereye mu gihugu cy’u Budage kuri RheinEnergieStadion usifurwa na Danny Makkelie ukomoka mu gihugu cy’u Buhorandi.



Ikipe ya Sevilla yinjiye muri uyu mukino ishaka gutwara igikombe cya gatandatu cy’iri rushanwa, mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya Inter Milan yashakaga gutwa iki gikombe nyuma y’imyaka igera ku icumi nta gikombe ikozaho intoki.


Igikombe cyari cyabucyereye

Umutoza wa Sevilla, Julen Lopetegui yabanjemo abakinnyi nka: Bono; Jesús Navas, Koundé, Diego Carlos, Reguilón; Fernando, Jordán, Banega, Ocampos, Suso; De Jong.

Naho Antonio Conte akaba yari yakoresheje: Handanovic; Godin, De Vrij, Bastoni, D'Ambrosio; Barella, Brozovic, Gagliardini, Young; Lukaku, Martinez.

Umukino watangiye amakipe  yombi yatakana ariko bidatinze ikipe ya Inter Milan yaje gufungura amazamu ku munota wa 5 gusa igitego cyatsinzwe na Romeru Lukaku. 

Lukaku ni we wafunguye amazamu kuri penaliti

Nta gutinda Sevilla yaje guhita yishyura igitego cyatsinzwe na Luuk de Jong ku munota wa cumi na kabiri gusa, ku munota wa 33 Luuk de Jong yatsindiye ikipe ya Sevilla igitego cya 2.

Luuk de Jong yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 2 by'umutwe muri Europa League

Mu minota itatu gusa ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 36 Marcelo Brozovic yahereje umupira Diego Godin atsinda igitego cya kabiri, maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Diego Godin yatsindiye Inter Milan igitego cya kabiri

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi yifashe adashaka gukora amakosa nk'ayo bakoze mu gice cya mbere batsindwa ibitego mu minota ya mbere. Ku ruhande rwa Sevilla Munir El Haddadi yinjiye mu kibuga asimbuye Lucas Ocampos ku munota wa 71 wari wagize ikibazo cy’imvune, byahise biba amahire maze Sevilla ku munota wa 74 ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Diego Carlos.

Sevilla yaje kubona igitego cya gatatu

Nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu, Sevilla yatangiye gutinza umukino ku buryo bwose bushoboka. Inter Milan yaje gukora impinduka ku munota wa 78 isimbuza abakinnyi batatu icyarimwe, Victor Moses, Alexis Sanchez, Christian Eriksen umutoza Conte yabashyiriyemo icyarimwe ashakisha igitego cyo kwishyura nibura ngo bajye mu minota y’inyongera banganya ibitego.


Igikombe cyari cyatangiye kwandikwaho

Icyizere mu mukino cyagumye kwanga ku ruhande rwa  Inter Milan  mu gihe Sevilla yakoragara ibishoboka byose ngo iminota irangire ntagihindutse. Iminota y’umukino yarangiye bikiri ibitego 3-2  umusifuzi Danny yongeraho iminota 6 y’inyongera ariko biranga umukino urangira Sevilla itsinze ndetse inatwaye igikombe cya UEFA Europa League.


Sevilla ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana igikombe



Bati "umusaruro ni uyu"


Inter Milan mu gahinda ko gutsindirwa ku mukino wa nyuma


Ibyishimo bisendereye ku bakinnyi ba Sevilla yegukanye Europa League 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND