Umuhanzikazi Billie Eilish umwe mu bakunzwe cyane muri uyi minsi mu gitaramo aherutse gukora yabwiye urubyiruko kuzatora neza mu matora ategerejwe mu Ugushyingo aho yababwiye ko bagomba gutora nk'aho ariho ubuzima bwabo bushingiye batora Joe Biden.
Billie Eilish w’imyaka 18 y’amavuko umuhanzikazi
ukunzwe cyane muri iyi minsi, yatangiye kumenyekana cyane ku isi nyuma
y’uko mu mwaka ushize asohoye Alubumu ye yakunzwe cyane. Uyu mukobwa yatsindiye
ibihembo byinshi bitandukanye harimo na Grammy Award.
Billie Eilish ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri iyi minsi
Kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu gitaramo cya Democratic
National Conventional cyabaye mu buryo by’ikoranabuhanga, mu ijambo yahavugiye yavuze kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho
yavuze ko ari kwangiza igihugu cyabo.
Uyu mukobwa ku myaka ye 18 y’amavuko ni bwo bwa mbere
azatora mu matora azaba mu Ugushyingo uyu mwaka. Muri iki gitaramo
yashishikarije urubyiruko rugenzi rwe kuzatora Joe Biden uzaba uhanganye na
Donald Trump mu matora. Joe Biden mu minsi micye ishize aherutse kwemezwa
bidasubirwaho n’ishyaka ry'Abademokarate nk'uzarihagararira mu matora azaba uyu
mwaka.
Mu magambo ye Billie Eilish yagize ati: ”Ntabwo mukeneye
ko mbabwira ko ibintu bitameze neza, Donald Trump ari kwangiza igihugu cyacu
ndetse n’ibintu byose duha agaciro”. Mu magambo ye yakomeje avuga ko mu
gukemura ibi bibazo byatangira urubyiruko ruhitamo gutora Joe Biden kandi ko
guceceka atari amahitamo bafata, batakagombye guterera agati mu ryinyo.
Billie Eilish ati:” Dukwiye gutora nk'aho ariho ubuzima
bwacu ndetse n’isi bishingiyeho kubera ko ibyo mubizi. Inzira nyayo yo kwizera
ejo hazaza ni uko ari twe twabigena ubwacu”. Yakomeje ashishishikariza
abakunzi be kwiyandikisha kugira ngo bazabashe gutora.
Billie Eilish ni bwo bwa mbere agiye gutora
Mu butumwa aheruka kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram
kuwa kane w’iki cyumweru yavuze ko igihugu cyabo (USA) gikeneye abayobozi
bashobora gukemura ibibazo bitandukanye harimo nk’ikibazo cy’icyorezo cya
Covid-19 cyibasiye iki gihugu, kwangirika kw’ikirere, ivangura rishingiye ku
ruhu ndetse n’itoneshwa kuri bamwe.
Muri iki gitaramo Billie Eilish kandi yaririmbye bwa
mbere indirimbo ye nshya aherutse gusohora yise “My Future” aho yayiririmbanye
na musaza we Finneas O’Connell. Nyuma y’ubu butumwa by’uyu muhanzikazi Joe
Biden nawe yahise amwunganira ku rukuta rwe rwa Twitter aho nawe yabwiye abayoboke
be ko nk'uko Billie Eilish yabivuze nabo bagomba gutora nk'aho ari ho ubuzima bwabo
bushingiye.
Src: CNN & Sky News
TANGA IGITECYEREZO