RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 16 abaye umuntu wa 7 upfiriye mu cyuzi cya Kadahokwa kigaburira amazi umujyi wa Huye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/08/2020 9:24
0


Abaturiye icyuzi cya Kadahokwa barasaba ko cyazitirwa cyangwa kigahabwa abarinzi bazi koga mu rwego rwo kwirinda ko cyakomeza gupfiramo abantu.



Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 20 Kanama 2020, saa saba z’amanywa hapfiriyemo umwana warimo yoga. Uyu mwana avuka mu mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Muyogoro mu murenge wa Huye mu karere ka Huye.

Umuturage uturiye iki cyuzi kimaze imyaka 10 gikozwe yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru y’uko haguyemo umwana bayamenye bayabwiwe n’abandi bana boganaga n’uwaguyemo.

Twavuganye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kanama avuga ko baraye kuri icyo cyuzi barindiriye ko uyu mwana azamuka ngo bage kumushyingura ariko ko kugeza ubwo twavuganaga yari atarazamuka.

Yagize ati “Twaraye dutegereje ko azamuka bigeze nka saa mbili z’ijoro imbeho itwishe turitahira n’ubu ntabwo aravamo”.

Abaturage basaba ko ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC bwakongera abakozi barinda iki cyuzi, bagashyiramo n'abazi koga.

Magingo iki cyuzi cya Kadahokwa kivamo amazi atunganywa na WASAC akoherezwa mu kigega cya Mpare cyohereza amazi mu mujyi wa Huye kirindwa n’abagabo babiri batarimo uzi koga.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati {“Ahubwo se bakongereye abakozi, uziko ni inka ziba zihari. Ahubwo se ko numvaga ngo akazi bazagaha uriya ujya ubakuramo (umusore uzi koga) ko bakamwimwe ko batigeze bakamuha?”}.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Prosper Rwamucyo yabwiye Inyarwanda ko aya makuru yayamenye ndetse ko agiye kujyayo. Ati “Ayo makuru y’uko haguyemo umwana wari waje kogeramo nayamenye ngiye kujyayo ndaza kubaha amakuru arambuye”.

Munyamahoro Jonas, Umuyobozi w’Uruganda rw’amazi rwa Kadahokwa avuga ko mu kwezi gutaha kwa 9 imvura iguye bazatangira kuzitira iki cyuzi bakoresheje imifatangwe.

Ati {“Imifatangwe nayo ntabwo twayitera ngo ihite ifata bizadusaba nk’imyaka ibiri cyangwa itatu. Icyo twaba dukora hagati aho ni ubukangurambaga gukangurira abatuye hafi yacyo kwirinda kukinyura iruhande no kurinda abana kujya kogeramo”}.

Munyamahoro avuga ko gushyiraho umukozi uzi koga babyitondesheje kuko bashobora gushyiraho umuturage yababwiye ko azi koga yazapfiramo umuryango we ukaba washyira ikosa ku bayobozi bamuhaye ako kazi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND