RFL
Kigali

USA: Imibu Miliyoni 750 yakorewe muri Laboratwari igiye gusohorwa hanze

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/08/2020 9:21
0


Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika imaze kwemeza ko harekurwa imibu igera kuri miliyoni 750 yakorewe muri laboratwari mu rwego rwo guhangana na ngenzi yayo itwara indwara zitandukanye harimo na Virusi ya Zika.



Leta ya Florida imaze kwemeza ko imibu igera kuri miliyoni 750 yakozwe muri laboratwari yoherezwa hanze, gahunda yo gusohora iyi mibu iteganijwe ko izakorwa guhera mu mwaka 2021 kugera 2022. Biteganijwe ko iyi mibu izahangana na ngenzi yayo itwara indwara zitandukanye harimo Virusi ya Zika na Dengue.

Iyi mibu yakozwe na kampani ya Bongereza Oxitec ikorera muri leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko uyu mushinga wo gukora iyi mibu gahunda yari iyo guhangana n’imibu ikwirakwiza indwara zitandukanye harimo nka Zika na dengue.

Iyi gahunda yo gusohora iyi mibu ije nyuma y’uko mu myaka micye ishize habayeho ibiganiro bitandukanye n’imwe mu miryango irengera ibidukikije aho yavugaga ko kurekura iyi mibu bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku bidukikije. Bamwe mu mpirimbani zo kurengera ibidukikije bagaragaje impungenge zitandukanye zishobora guterwa n’iyi mibu harimo nko kwangirika ku rusobe rw’ibinyabuzima cyangwa se hakaba havuka imibu ishobora guhangana n’imiti itandukanye (Insects-resistant mosquitoes).

Kampani ya Oxitec yavuze ko iyi mibu nta ngaruka mbi izateza ku bantu cyangwa se ku bidukikije, iyi kampani ikomeza ivuga ko n’umubobozi bwabanje gukora amasuzuma atandukanye harebwa ko nta ngaruka mbi iyi mibu yateza.

Mu igeragezwa rwakorewe muri Brazil ku mibu yo mu bwoko bwa OX513A, Oxitec ivuga ko yagabanije imibu yo mu bwoko bwa Aedes aegypti ku rugero rwa 95%. Uretse muri Brazil hari andi magerageza yakorewe mu birwa bya Cayman na Panama, iyi kampani ivuga ko aya magerageza yose yatanze umusaruro mwiza.

Gahunda yo kurekura bwa mbere iyi mibu mu 2021 mu bice bitandukanye bigize leta ya Florida ije nyuma y’uko mu mezi macye ashize, iyi gahunda yemejwe n’urwego rubishinzwe muri Florida. Biteganijwe kandi ko iyi mibu izoherezwa no mu gace ka Harris County muri Texas.

Muri iyi mibu yakozwe harimo iyi ngabo Aedes aegypti izwi nka OX5034. Iyi mibu y’ingabo bivugwa ko yakozwe mu rwego rwo kugira ngo hazavuke imibu y’ingore ariko iyo mibu y’ingore izavuka izajya ipfa itaragera igihe cyo kuzana amababa (Larval Stage).

Oxitec ivuga ko nta mpungenge abantu baterwa n’iyi mibu kuko izarekurwa ari iyi ngabo kandi nkuko bizwi imibu y’ingore ariyo iruma abantu mu gushaka amaraso ikoresha mu iterwa ry’amagi yayo. Umwe mu bashakashatsi ba Oxitec ubwo yaganiraga na AP News yagize ati:”Mu myaka ishize twohereje imibu irenga miliyari kandi iyi mibu nta ngaruka yigeze iteza ku bidukikije cyangwa ku bantu”.

Umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima ku isi (WHO) uvuga ko ku isi yose buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 390 bandura indwara dengue. Mu mwaka 2016 nabwo indwara ya Zika yabaye ikibazo gikomeye cyane ku isi cyane cyane muri Amerika y’amajyepfo. Muri iyi mibu izarekurwa ngo gahunda yayo ni uguhangana n’imibu ikwirakwiza izi ndwara.

 

Src: Sky News & BBC & CNN 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND