RFL
Kigali

Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 rizaba: Abaritegura bavuze impamvu nta munyarwanda uregukana ikamba ku rwego rw’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/08/2020 16:05
0


Nyuma y'aho abategura irushanwa rya Miss & Mrs Supranational ku rwego mpuzamahanga batangaje ko uyu mwaka 2020 aya marushanwa atazaba ku rwego rw’Isi, ku ruhande ry’abategura Miss Supranation Rwanda bo bemeza ko hatagize igihinduka iri rushanwa rizatangira mu ntangiro z’Ukwakira 2020.



Nyuma yo gutangazo ko ryasubitswe, biteganyijwe ko Miss Supranational isanzwe ibera muri Pologne izaba hagati ya Gashyantare na Gicurasi umwaka utaha 2021. Abategura iri rushanwa bakomeza bavuga ko bizaterwa kandi n’uburyo icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi kizaba gihagaze icyo gihe.


Miss Supranational Rwanda yitegura kuba uyu mwaka nubwo yadindijwe n’irindi rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere rya Supra Voice. Nsengiyumva Alphonse uyobora ibi bikorwa mu kigarino na Inyarwanda yagarutse kuri aya marushanwa uko ari abiri (Supra Voice na Miss Supranational Rwanda).

Ku ruhande rwa Supra Voice, irushanwa riteza imbere abanyempano bakiri bato muri muzika, yavuze ko ryitezweho byinshi birimo kugaragaza impano zitandukanye no kuzitera inkunga mu bikorwa bya muzika, ati: “Iri rushanwa rya Supra Voice rigamije kuzamura abahanzi bakizamuka, mu Rwanda dufite impano nyinshi kandi zitangaje, twaritegereje dusanga gufatamo abatsinze tukabatera inkunga byaba byiza”.


Bamwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Supra Voice

Uzegukana iri rushanwa azabigiriramo inyungu nyinshi cyane kuko azahembwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda akanakorerwa ibihangano mu gihe cy’umwaka umwe. Iri rushanwa rirarimbanije, ubu rigeze mu gihe cyo gutora abahanzi baryitabiriye bagera kuri 50.

Ku irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, bamwe bari bazi ko ryasubikiwe rimwe n’iryo ku rwego mpuzamahanga, Alphonse Nsengiyumva usanzwe ari umuyobozi muri iri rushanwa, yatangaje ko ritasubitswe ahubwo ryigijwe inyuma bitewe n’irushanwa Supra Voice riri kuba, hanyuma ryarangira Miss Supranational Rwanda igakurikiraho.

Uyu muyobozi yemeza ko habamo impinduka mu kuritegura, yagize ati ”Miss Supranational izaba ariko nyuma ya Supra Voice, turateganya ko abiyandikisha bazatangira mu ntangiriro z’Ukwakira, turi kwiga ku ngamba nshya n’ibizahinduka tuzabitangaza vuba ariko irushanwa rizaba".


Alphonse Nsengiyumva asuhuza abitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Ku bijyanye n'uko abona ko nta munyarwandakazi uregukana ikamba rya Miss Supranational ku rwego mpuzamahanga, ahamya ko ahanini ari imibereho y’Abanyarwanda. Ati "Ahanini ni imibereho yacu, umwana w’imyaka 20 wo mu Bufaransa n'uwo mu Rwanda usanga batandukanye, bisaba ko umunyarwanda akora cyane, usanga hamwe bohereza mu marushanwa umuntu ukuze w’imyaka nka 25 akaza mu marushanwa;

Urumva ko aba yifitiye icyizero ahanini mu gihe twe abitabira ari abafite imyaka 18,19,20, ahanini kandi hari abaza mu irushanwa basanzwe ari abantu basobanukiwe ibiganiro, bamwe ari abanyamakuru cyangwa n’abandi bazi kwisobanura cyane mu ruhame (Public). Imbuga nkoranyambaga usanga kandi ari inzobere mu kuzikoresha cyane. Rero ahanini umunyarwandakazi yitabira afite imyaka 18 cyangwa 19 kandi duhamagarira n’abafite imyaka 28 ariko abenshi ntibabyitabira”.

Akomeza ashimangira ko bagiye gushyira ingufu mu kureba uko nibura Umunyarwandakazi yazatsinda iri rushanwa ku rwego Mpuzamahanga. Twabibutsa ko Umunyana Shanitah ari we ubu ufite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019. Uyu  mukobwa kandi yabonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Pologne ku muri Miss Supranational ku rwego rw'isi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND