RFL
Kigali

Bayern igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya Lyon

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/08/2020 1:25
0


Ikipe ya Bayern Munchen isezereye ikipe ya Lyon iyitsinze ibitego 3-0 ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma wa Champions League, ikaba izacakirana na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.



Uyu mukino wabereye kuri Estadio Jose Alvalade, Lisboa muri Poritugale, iyi stade ikaba ijyamo abafana bangana na 50, 095. Uyu mukino wasifuwe na Antonio Mateu ukomoka mu gihugu cya Esipanye.

Bayern n’ubwo yatsinze uyu mukino ariko ikipe ya Lyon yatangiye iyotsa igitutu ku munota wa 3 bari bamaze gusatira izamu rya Bayern ndetse ubona ko bashaka gutsinda igitego hakiri kare. Ikipe ya Lyon ntabwo byaje kuyihira kuko ku munota wa 18 gusa Serge Gnabry yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa Bayern maze ibintu bitangira guhinduka. Ku mupira mwiza yari ahawe na Robert Lewandowski Serge Gnabry yaje gutsinda igitego cya kabiri ndetse kiba igitego cya kabiri ku ruhande rwa Bayern Munchen.

Umukino wakomeje ariko ikipe ya Bayern ikomeza kurusha ikipe ya Lyon cyane mu kibuga hagati, ku munota wa 35 Marcelo yaje kubona ikarita y’umuhondo bidatinze ku munota wa 42, Fernando Marcel na we ahabwa ikarita y’umuhondo maze igice cya mbere kirangira bikiri ibitego 2 bya Bayern ku busa bwa Lyon.


Serge Gnabry yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere

Amakipe yombi yinjiye mu gice cya kabiri akora impinduka zitandukanye, ku ruhande rwa Ryon Rudi Garcia yakuyemo Bruno Guimaraes hinjiramo Thiago Mendes naho Hans-Dieter Flick yakuyemo Jerome Boateng hinjira Niklas Sule. Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ikipe ya Bayern ikagaragaza ko ifite inyota yo kugera ku mukino wa nyuma kurusha Lyon.

Ku mupira mwiza cyane yari ahawe na Joshua Kimmich, Robert Lewandowski yaje gutsinda igitego cya 3 kiba igitego cya 15 yari atsinze muri iri rushanwa. Iki gitego yagitsinze ku munota wa 88. Umusifuzi Antonio yongeyeho iminota itatu itagize icyo ihindura, maze umukino urangira inzozi, indoto za Lyon zirangiriye mu nzira.


Robert Lewandowski ni we watsinze iitego cya agashingura cumu

Umukino wa nyuma wa Champions League uzahuza ikipe ya Paris Saint Germain na Bayern Munchen kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020 mu gihe nyuma yaho tariki 15 Nzeli 2020 ikipe ya Lyon izakina na Montpellier umukino wabo wa mbere wa shampiyona Ligue 1.


Memphis Depay kapiteni wa Lyon yagerageje uburyo butandukanye ariko amahirwe ntiyamukundiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND